Abahanze Udushya Mu Buhinzi Bo Muri Afurika Bagiye Kubyunguranamo Ibitekerezo

Kigali: Mu byumweru bike biri imbere mu Rwanda hazabera inama izahuza ba rwiyemezamirimo mu buhinzi n’abandi bahanze udushya mu buhinzi bw’iki gihe bazaba baturutse hirya no hino ku isi ngo bungurane ibitekerezo by’uko uru rwego rw’ubukungu rwarushaho gutezwa imbere.

Abenshi mu bazitabira iriya nama ni urubyiruko rwahanze cyangwa rwifuza guhanga udushya mu buhinzi.

Iyi nama yateguwe n’ikigo Heifer International, kikaba ikigo giharanira ko inzara icika ku isi.

Muri iyo nama izabera mu Rwanda taliki 11, Kamena, 2024 hazatangirizwa ihuriro ry’urubyiruko rw’abashaka guhanga udushya mu buhinzi ryiswe  AYuTe Next Gen.

- Advertisement -

Insanganyamatsiko izaba igamije guhuza abakiri bato ngo bashyireho uburyo bwo guhinga kijyambere yiswe mu Cyongereza ‘Reimagining Africa’s Agriculture for the next 50, ikazitabirwa n’abazaturuka hirya no hino muri Afurika.

Urubyiruko rugize ikiswe AYuTe( Agriculture, Youth and Technology) ruzaganirizwa n’inararibonye mu mihingire n’imisarurire ibungabunga ibidukikije hagamijwe kuzamura umusaruro, kugabanya inzara no guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ikirere.

Mu mwaka wa 2024, ikigo Heifer International kirizihiza imyaka 80 kimaze gifasha ubuhinzi ku isi n’indi 50 kimaze gikorera muri Afurika.

Mu nama izabera i Kigali ku italiki yanditswe mu bika byabanje, hazatangizwa ubukangurambaga bugamije gufasha urubyiruko kugana ubuhinzi buvuguruye binyuze mu uguhanga udushya hagamijwe ko mu myaka 50 iri imbere buzaba bukora mu buryo butandukanye cyane n’uko bimeze ubu.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru rivuga kuri iyi nama, handitsemo ko urubyiruko rukwiye kuzitabira iyi nama kubera akamaro k’ibikubiye mu bizayiganirwamo.

Umuyobozi wungirije muri Heifer International witwa Adesuwa Ifedi yagize ati: “ AYuTe Next Gen izaba uburyo bwiza bwo guha ba rwiyemezamirimo mu by’ubuhinzi, abakora politiki z’ubuhinzi, abashoramari n’abandi…ubumenyi nyabwo bw’uburyo ubuhinzi bw’ubu bukorwa. Bizaba uburyo bwiza bwo guha urubyiruko amahirwe yo kwigira ku bandi kandi abitwaye neza mu buhinzi bugezweho bazabihemberwa ku mugaragaro”.

Abazahembwa batoranyijwe mu buryo bwitondewe nyuma yo guhiganwa binyuze mu marushanwa yabereye mu bice bitandukanye by’ibihugu by’Afurika baherereyemo.

Kuba 20% by’abatuye isi ari abatuye Afurika ariko bakaba batunzwe n’ubuhinzi butari ubwa kijyambere birabasonjesha bityo bigahombya isi muri rusange.

Gukoresha ubuhinzi bwa kijyambere byagirira akamaro abatuye Afurika by’umwihariko kuko byatuma bihaza mu biribwa kandi umuntu wariye neza niwe utekereza neza.

Urubyiruko rwitwaye neza mu guhanga udushya mu buhinzi rurabihemberwa
Bahabwa amafaranga yo gushora mu mishinga yabo
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version