Pariki Y’Akagera Yinjije Miliyari Frw 6.7, Imwe Iyiha Abaturage

Pariki y'Akagera ikora kuri Nyagatare, Kayonza na Gatsibo.

Nyuma yo kubarura igasanga mu mwaka wa 2024 yarinjije Miliyari Frw 6.7 zavuye mu bayisuye, ubuyobozi bwa Pariki y’Akagera bwahayemo abayituriye Miliyari Frw 1 akaba yarashyizwe mu mishinga yo kubateza imbere bityo bagashishikarira kuyitaho.

Ayo mafaranga yahawe abatuye mu Turere tuyikoraho ari rwo Kayonza, Gatsibo na Nyagatare.

Ayo mafaranga yatanzwe mu buryo bunyuranye burimo no gufasha abaturiye iki cyanya gikomye kubona imirimo, bagahembwa bakubaka imiryango yabo.

Koperative zose zikorera muri utwo turere zahawe Miliyoni Frw 172, iy’abavumvu ihabwa Miliyoni Frw 6, iy’abafundi n’abakora bya nyakabyizi yinjiza Miliyoni Frw 2 mu gihe hari andi mafaranga yinjiye mu mifuka y’abaturage binyuze mu bundi buryo angana na Miliyoni Frw 7.

Ubusanzwe Leta y’u Rwanda-binyuze muri RDB- igenera abaturiya Pariki zose z’u Rwanda amafaranga angana na 10% by’ayavuye mu musaruro buri pariki yinjije, bakayahabwa mu ishoramari ry’ibikorwaremezo bigamije kubateza imbere.

Ibyo birimo imishinga yo kububakira ibikorwa remezo nk’imihanda, ibigo nderabuzima, amashuri, kubegereza amazi meza n’ibindi bizana impinduka mu buzima bwabo.

Ku byerekeye Pariki y’Akagera by’umwihariko, kuva iyo gahunda yatangira, imaze imaze gutanga hafi Miliyari Frw 7, yakoreshejwe mu gushyigikira imishinga 250 yateje imbere abatuye uturere twavuzwe haruguru.

Ubuyobozi bwa Pariki y’Igihugu y’Akagera bugaragaza ko mu mwaka wa 2024, yakiriye ba mukerarugendo 56, 219 bavuye ku 54 141 bari bayisuye mu mwaka wa 2023.

Niyo pariki ya mbere yashinzwe mu Rwanda kuko hari mu mwaka wa 1934.

Nubwo kwemeza umubare nyawo w’inyamaswa ziyituye bigoye, ku rundi ruhande, abahanga baragenekereza bakavuga ko zigera ku bihumbi 11.

Zirimo inyamaswa z’amoko atanu zikomeye kurusha izindi ari zo intare, ingwe, imbogo, inkura n’inzovu.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version