Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Pariki Z’u Rwanda Zirindwa N’Abarenga 500
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Pariki Z’u Rwanda Zirindwa N’Abarenga 500

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 10 October 2022 10:36 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’ubuyobozi bwa RDB iherutse guha abashinzwe umutekano wa za Pariki impamyabumenyi bari bamaze igihe bakorera binyuze mu mahugurwa. Kugeza ubu abantu bagera kuri 500 nibo babihuguriwe, bakaba bakora aka kazi mu buryo buhoraho.

Abaherutse guhabwa ziriya mpamyabumenyi ni abantu 126 barimo ab’igitsina gore 22.

Bose bari bamaze amezi abiri batozwa ibijyanye no kurasa, imico y’inyamaswa runaka, gutahura no gukumira ba rushimusi, guhangana n’inkongi n’ibindi.

Banatojwe uko batabara uwakomeretse mu gihe bamusanze mu kaga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Intara y’i Burasirazuba Dr Jeanne Nyirahabimana niwe wari umushyitsi mukuru kuko yari ahagarariye inzego bwite za Leta.

Dr Jeanne Nyirahabimana avuga ko abarinda za pariki z’u Rwanda bagirira igihugu akamaro kubera ko batuma urusobe rw’ibinyabuzima bizibamo rugubwa neza.

Dr. Jeanne Nyirahabimana

Ikindi kandi ashima ko Ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB cyashyizeho gahunda yo gusangiza abaturiye za  Parike ibyiza biva mu mafaranga atangwa na ba mukerarugendo bazisura.

Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi y’u Rwanda ry’i Gishari mu Karere ka Rwamagana ari naho abarinda pariki batorezwa, Commissioner of Police( CP) Robert Niyonshuti yavuze ko Polisi izakomeza guha abifuza kuba abarinzi ba Pariki amahugurwa.

Ati: “ Kuva mu mwaka wa 2010 kugeza ubu tumaze gutoza abacunga Pariki bagera kuri 500 kandi ni umurimo tuzakomeza. Abahawe impamyabumenyi kuri uyu munsi twabatoje neza kandi tuzakomereza muri uwo mujyo.”

CP Robert Niyonshuti: The rangers have been well-trained. There is no doubt that they will execute their duties with excellence. pic.twitter.com/sAxAao4slI

— Rwanda Development Board (@RDBrwanda) October 7, 2022

Telesphore Ngoga ukora mu ishami rya RDB rishinzwe kubungabunga ibidukikike avuga ko ikigo akorera kizakomeza gukorana n’izindi nzego mu rwego rwo gutuma Pariki zibona abazirinda bakora kinyamwuga kandi bahagije.

Ngoga avuga ko kurinda urusobe rw’ibinyabuzima bituye u Rwanda bitarugirira akamaro rwonyine ahubwo byaguka bikagirira n’isi akamaro mu buryo bwagutse kurushaho.

Mu Rwanda hari Pariki enye nini.

Izo ni Pariki y’Akagera, Pariki ya Gishwati-Mukura, Pariki ya Nyungwe na Pariki y’Ibirunga.

Taliki 23, Kanama, 2022 ubwo hatahagwa ibikorwaremezo Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere cyubakiye abahoze batuye ahashyizwe Pariki y’Akagera mu Murenge wa Kabare ahitwa Cyarubare, Umuyobozi muri  RDB ushinzwe ubukerarugendo Ariella Kageruka yasabye Abanyarwanda kubungabunga Pariki z’igihugu cyabo kuko ari umusaruro uvamo uzabagirira akamaro bo n’abo babyaye.

Wari umushinga watashywe muri Kabare, ukaba  umwe mu yindi 72 iri mu Rwanda.

Kageruka yavuze ko ibikorwa remezo byubatswe ari umusaruro w’uko abaturage bagize uruhare mu kurinda ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima muri rusange.

Ariella Kageruka

Muri Cyarubare icyo gihe hatashwe Agakiriro karimo n’aho urubyiruko rwigira imyuga.

Hari n’ibindi bikorwa bihari bigamije kurufasha kwishimira ko amafaranga ava mu bukerarugendo agirira akamaro abayituriye.

Hari n’indi mishinga nk’iriya yubatswe mu turere rwa Gatsibo na Nyagatare nayo yarangiye mu mwaka wa 2022.

Muri Cyarubare hanatewe ibiti 10,000 mu rwego rwo gufasha abahatuye kubona ibiti bituma bahumeka umwuka mwiza kandi bigakurura n’imvura.

Ariella Kageruka yavuze ko ibyiza  bigaragara mu bice byahoze ari Pariki ari ikintu abantu bagomba kwishimira kuko bibagirira akamaro kakazagera no ku rubyaro rwabo.

Ati: “ Iyo urenze ibidukikije n’urusobe rw’ibinyabuzima amafaranga abivamo agirira akamaro abaturiye Pariki ariko bikaguka bikagirira akamaro n’ababakomokaho. Niyo mpamvu twaje gutaha ibi bikorwa kandi n’ahandi bizahubakwa.”

Kuva gahunda y’isaranganyamutungo w’ibiva mu bukerarugendo bukorerwa muri za Pariki yatangira, imishinga 880 yo guteza imbere abaturiye Pariki yaratangijwe kandi irarangira.

Yakorewe  mu Tutere 14 hirya no hino mu Rwanda.

Yagiyemo mo Miliyari Frw 9 zisaga gato. niyo imaze  gushyirwa mu mishinga y’iterambere rigamije kuzamura imibereho y’abaturage.

TAGGED:AkageraParikiRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Mu Rwanda Hari Kwigwa Uko ‘Hakongera’ Guterwa Ibiti Gakondo Bihangana N’Izuba
Next Article Dukora K’Uburyo Nta Munyarwanda Usigara Inyuma Mu Ikoranabuhanga-PM Ngirente
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Nick Ngendahayo Ari Gutegura Igitaramo Kirangiza Umwaka Kizabera I Kigali 

Perezida Wa Madagascar Yuhunze Igihugu 

Netanyahu Ati: ‘Abanzi Bacu Bamenye Ko Tutujya Twibagirwa’

U Rwanda Rugiye Kubaka Icyanya Cy’Inganda Kizatunganya Impu

Inzitizi Abo Muri DRC Babona Mu Kwambura FDLR Intwaro

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

You Might Also Like

Mu RwandaUbutabera

Abakozi Ba RBC Bafunzwe Bazira Ruswa 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

RDF na Polisi Bari Guha Abatuye Sudani Y’Epfo Uburyo Bwo Kwirinda Malaria

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Mfite Impungenge Ko Ibyo Kwaka FDLR Intwaro Bizaba Amasigarakicaro- Dr Buchanan

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Makuza Ayoboye Indorerezi Za Afurika Yunze Ubumwe Mu Matora Yo Muri Cameroun

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?