Pasiporo Nyarwanda Zagombaga Guta Agaciro Zongerewe Igihe

Ubuyobozi bukuru bw’abinjira n’abasohoka bwatangaje ko pasiporo nyarwanda zari zigiye guta agaciro zongerewe umwaka umwe, kubera inzitizi zijyanye n’icyorezo cya COVID-19 zatumye abantu bose batabasha kuzisimbuza.

Guhera ku wa 28 Kamena 2019 ubwo hatangiraga gutangwa Pasiporo nyarwanda y’ikoranabuhanga y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, kugeza ku wa 27 Kamena 2021, imyaka ibiri yari kuzaba yuzuye neza.

Ni cyo gihe cyari cyarahawe abakoresha pasiporo nyarwanda za kera ngo bazabe bamaze kuzihinduza, bakoreshe iz’ikoranabuhanga.

Ni pasiporo zijyanye n’ibyemejwe n’Ikigo Mpuzamahanga kigenga iby’indege za gisivili, ICAO, n’amabwiriza y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) agenga ishyirwaho rya pasiporo.

- Advertisement -

Izari zigiye guta agaciro zitamaze imyaka itanu zagenewe ni izasohotse hagati ya tariki 29 Kamena 2016 kugeza ku wa 28 Kamena 2019.

Mu butumwa ubuyobozi bw’abinjira n’abasohoka bwasohoye, bwavuze ko Abanyarwanda baba mu mahanga bagize inzitizi z’ingendo kubera icyorezo cya COVID-19, ntibabasha kujya ku biro bihagarariye u Rwanda mu bihugu batuyemo ngo bahabwe pasiporo ikoranye ikoranabuhanga.

Buti “Igihe cyo gucyura igihe kwa pasiporo za kera cyongereweho umwaka umwe. Kubw’ibyo, pasiporo za kera zizakomeza kugira agaciro kugeza ku ya 27 Kamena 2022.”

Bwaboneyeho gushishikariza Abanyarwanda gusaba pasiporo ikoranye ikoranabuhanga mu gihe cya hafi gishoboka.

Umuyobozi mu Kigo Gishinzwe Abinjira n’Abasohoka Ushinzwe Serivisi Zihabwa Abanyarwanda, Rusanganwa Jean Damascène, muri Werurwe yabwiye Taarifa ko bitoroshye kumenya pasiporo zitarahindurwa ku buryo zishobora guta agaciro zitarangije igihe.

Ati “Ubungubu pasiporo ziri mu bantu zikeneye kuzahinduzwa zatanzwe mu myaka itatu yabanje ntabwo ziri hasi ya 100.000. Ntabwo zose barazihindura.”

Pasiporo nshya ihagaze ite?

Pasiporo izasigara ikoreshwa ifite ibyiciro birimo pasiporo isanzwe y’ubururu bwerurutse, ikoreshwa mu ngendo zisanzwe, igahabwa abanyarwanda bose bayifuza.

Iy’abana ifite paji 34 yemewe mu gihe cy’imyaka ibiri, igura 25.000Frw. Pasiporo isanzwe y’abakuru ya paji 50 igura 75000 Frw ikamara imyaka itanu, naho pasiporo isanzwe ifite paji 66 imara imyaka 10, igura 100.000 Frw.

Hari n’icyiciro cya pasiporo y’akazi isa n’icyatsi kibisi, ihabwa abakozi bagiye mu butumwa bwa leta. Ifite paji 50, ikamara imyaka itanu ku kiguzi cya 15.000 Frw.

Hari na pasiporo y’abadipolomate n’abandi banyacyubahiro bateganywa n’iteka rya Minisitiri ryo muri Gicurasi 2019 rirebana n’abinjira n’abasohoka ifite paji 50, imara imyaka 5, igurwa 50 000 Frw.

Rusanganwa aheruka kuvuga ko nta mpungenge ko ibihe bya COVID-19 byahungabanyije ubukungu bwa benshi bizaba imbogamizi mu gutuma abantu batinda gufata pasiporo nshya, kuko hari igihe umuntu ayifata ari uko afite urugendo gusa.

Ati “Abantu baduhangayikisha cyane ni abantu baba mu bihugu byo mu mahanga kuko bo gutunga pasiporo biba ari itegeko. Ariko umuntu uri mu Rwanda ashobora no kudakenera kuyihinduza.”

Kugeza ubu ababa mu mahanga basaba pasiporo banyuze ku rubuga Irembo, bakuzuza ibisabwa, bakishyura mu buryo bw’ikoranabuhanga dosiye ikaba iruzuye.

Kubona pasiporo ku muntu uri mu mahanga bishobora gufata iminsi itarenze ine kimwe n’uwayisabiye mu Rwanda, mu gihe mbere bitajyaga munsi y’ukwezi.

Imiterere ya pasiporo zishaje n’inshya
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version