Pasiteri Ezra Mpyisi Yatabarutse

Amakuru Taarifa ifite aremeza ko Pasiteri Ezra Mpyisi Yatabarutse.

Ni umwe mu Banyarwanda b’abanyabwenge u Rwanda rwari rufite.

Uyu mukambwe abantu bari bamuziho kumenya kuganira, kugira abakiri bato Inama yo kubaha abakuru no kubaha no gutinya Imana.

Abanyamakuru bo bazi neza ko mbere yo kubaza Mpyisi ikibazo byasabaga kubanza kukigorora neza kuko yangaga ibibazo bibajijwe nabi.

- Advertisement -

Uyu mukambwe yari amaze igihe gito yujuje imyaka 100.

Mu minsi hari abamubitse akiriho ariko yavuze ko atabarenganya, yungamo ko igihe Imana izamuhamagarira azayitaba.

Ubwanditsi bwa Taarifa Rwanda bumwifurije kugira iruhuko ridashira kandi bwifatanyije mu kababaro n’abo mu muryango we.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version