Pasiteri Wafunguye Urusengero Rwari Rwarafunzwe Na RGB Yafunzwe

RIB yafashemo abantu umunani

Umuyobozi w’Itorero ADEPR Ngarama mu Karere ka Gatsibo yafashwe ari gusengana n’Abakirisitu kandi yari yarafungiwe kubera ko urusengero rutujuje ibisabwa.

Urusengero rwe rwafunzwe ku cyemezo giherutse gufatwa n’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB kigamije kunoza imikorere y’insengero n’amadini mu Rwanda.

Uwatiwe mu Murenge wa Ngarama asenga ni Nsengiyumva François, akaba yarafashwe taliki 04, Kanama, 2024 mu Mudugudu wa Ngarama, Akagari ka Nyabikiri mu Murenge wa Kabarore mu Karere ka Gatsibo.

Ku rundi ruhande, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabarore witwa Jean Claude Rugaravu yabwiye bagenzi bacu ba Bwiza.com ko Pasiteri Nsengiyumva afungiye kuri Station ya RIB y’Umurenge wa Kabarore.

Atanga inama z’uko abaturage bakwiye kubaha amabwiriza na gahunda za Leta kugira ngo birinde ibihano bigendana nabyo.

Imibare ya RGB ivuga ko mu Rwanda hamaze gufungwa insengero( z’amadini atandukanye) zigera ku 5,600.

Kugira ngo urusengero rwongere rukore bizasaba ba nyirarw kugira ibikoresho bisaka ibinyabiziga n’abantu, kizimyamoto n’utwuma tuburira abantu mu gihe hagiye kubaho inkongi n’uburyo bukumira urusaku mu rwego rwo kurinda abantu urusaku rw’umuziki n’amasengesho bibera imbere mu rusengero.

Rugomba kuba ruri kuri 1/2 cya hegitari, urwo mu Mujyi rukagira imbuga ngari igizwe n’amapave cyangwa ubusitani butoshye ku nsengero zo mu cyaro.

Itegeko rivuga kandi ko rugomba kuba rufite isuku ihagije (amazi n’ubwiherero), imirindankuba n’inyubako ikomeye.

Urusengero ruri ku rwego rwa paruwasi rugomba kuyoborwa n’umuntu ufite impamyabumenyi yo ku rwego rwa Kaminuza mu bijyanye n’iyobokamana.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version