Patrick Ukina Mu Urunana Ashaka Kuzamamara Ku Rwego Mpuzamahanga

Emmanuel Sibomana

Sibomana Emmanuel wamamaye nka Patrick mu Ikinamico Urunana avuga ko umuhati afite uzamugeza ku bwamamare ku rwego mpuzamahanga.

Ni icyifuzo afite kandi yemeza ko azakigeraho kuko atazacika intege.

Yabwiye Taarifa Rwanda ko yatangiye gukina ikinamico mu mwaka wa 2012 kandi akaba akibikomeje.

Urunana ni ikinamico ikinirwa kuri BBC, Radio Rwanda na Radio 10.

- Kwmamaza -

Mu rwego rwo kuzamura impano ye, Sibomana avuga ko ari kwitoza Icyongereza gihagije kugira ngo ashobore gukina mu rurimi mpuzamahanga.

Avuga ko kubera umuvuduko isi igezeho, yasanze ari ngombwa gushabuka, agakora uko ashoboye ntasigare inyuma.

Icyakora asaba inzego bireba kongerera agaciro abakinnyi b’ikinamico, bigakorwa binyuze mu marushanwa abitwaye neza bakajya babihemberwa.

Sibomana asaba abategura ibihembo bigenerwa abantu bahize abandi mu rwego runaka, ko igihe kigeze ngo bahe agaciro abakina ikinamico, abanditsi  n’abatoza kuko bafitiye igihugu akamaro binyuze mu kwigisha rubanda uko umuntu yitwara iyo ageze mu mimerere runaka.

Ashingiye ku byo abona ahandi, uyu mukinnyi ukiri muto ariko wamamaye( afite abamukurikira kuri Instagram bagera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 100) asanga ari ngombwa ko abakora umurimo nk’uwe nabo bahabwa agaciro.

Kugira ngo bigerweho, Sibomana Emmanuel asanga abikorera ku giti cyabo bakwiye gushora imari muri urwo rwego nk’uko bimeze muri Amerika ahari Hollywood no muri Nigeria ndetse no mu Buhinde.

Undi muvuno avuga ko waba mwiza ni uwo gutegura amarushanwa mu gihugu abantu bagakina amakinamico, abahize abandi bakabihemberwa kandi bagahabwa abatoza kugira ngo bazamure ubumenyi bwabo.

Umwe mu bantu yafasheho urugero ni uwahoze ari umunyamakuru kuri Radio Rwanda witwa Sibomana Athanase.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version