Paul Biya Yahinyuje Abavugaga Ko Yapfuye

Paul Biya afite imyaka 91 y'amavuko, igera kuri 42 ayimaze ku butegetsi.

Perezida wa Cameroun Paul Biya w’imyaka 91 yongeye kuboneka mu ruhame ku nshuro ya mbere mu byumweru bitandatu bishize aba ahinyuje atyo abavugaga ko yapfuye bikagirwa ibanga.

Televiziyo ya Leta yagaragaje amashusho ya Perezida Biya ubwo yari ageze ku kibuga cy’indege cyo mu murwa mukuru Yaoundé avuye mu Busuwisi.

Leta ya Cameroun yari yarabujije ibitangazamakuru kuvuga ku buzima bwa Biya, ikavuga ko kubivugaho ari ugutandukira ukajya ku kibazo kireba umutekano w’igihugu.

Uyu mugabo amaze ku butegetsi imyaka 42 kuko yagiyeho mu mwaka wa 1982, nyuma y’imyaka mike yari amaze ari Minisitiri w’Intebe.

Si ubwa mbere yari abitswe ko yapfuye kuko mu myaka 20 ishize byavuzwe kenshi.

Amashusho yatangajwe ku wa mbere agaragaza Perezida Biya yambaye ikoti ricyeye nk’ibisanzwe, ‘agaragara ko akomeye’.

Inshuro ya nyuma Biya yaherukaga kubonwa mu ruhame hari ku itariki ya 8 Nzeri (9) uyu mwaka.

Yari yitabiriye inama y’Ubushinwa n’Afurika yabereye mu murwa mukuru Beijing.

Nyuma y’aho abaturage ba Cameroun bamaze igihe batamuca iryera, bakavuga ko ashobora kuba yarapfuye.

Ubuyobozi bwavuze ko ibyo abaturage bavuga by’uko Umukuru w’igihugu cyabo yapfuye atari byo.

Aho agaragariye ava mu ndege nibwo impaka zacitse, abantu babona ko Paul Biya ubura imyaka icyenda ngo yuzuze imyaka 100 akiri ho.

Azwiho kuba akunze kugirira ingendo muri uwo mu mujyi wo mu Busuwisi.

Kongera kugaragara kwe mu ruhame gushobora gutuma hari abo mu ishyaka rye rya RDPC (Rassémblement Démocratique du Peuple Camerounais) bamusaba kwiyamamariza indi manda y’imyaka irindwi mu matora yo mu mwaka utaha.

BBC yanditse ko nubwo uyu “mugabo ntare”, cyangwa “l’homme lion” mu Gifaransa, nkuko abamushyigikiye bamwita, ataratangaza ku mugaragaro niba aziyamamaza, abamunenga bavuga ko ibikorwa bye bya politike byo mu gihe cya vuba aha gishize bica amarenga y’igerageza ryo gutuma ishyaka riri ku butegetsi rikomeza kubugundira.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version