Perezida Alpha Condé Yahiritswe Ku Butegetsi

Umutwe udasanzwe w’ingabo za Guinea kuri iki Cyumweru wataye muri yombi Perezida Alpha Condé, unatangaza ko usheshe inzego zose za leta ku buryo abasirikare bafashe ubutegetsi ku ngufu.

Colonel Mamady Doumbouya uyobora umutwe udasanzwe w’ingabo yatangarije kuri televiziyo y’igihugu ko ubutegetsi bwambuwe umuntu wabugize ubwe ku giti cye, bikorwa mu nyungu z’abaturage.

Yari akikijwe n’abasirikare bagenzi be, atangaza ko imipaka y’igihugu yaba iyo mu kirere no ku butaka ifunzwe.

Ati “Twafashe icyemezo, nyuma yo gufata perezida, cyo gusesa itegeko nshinga.”

- Advertisement -

Amashusho AFP yabonye agaragaza Prezida Alpha Condé yicaye mu ntebe yaguye mu kantu, azengurutswe n’abasirikare.

Aba arimo kwanga gusubiza ibibazo by’umwe mu basirikare, wamubazaga niba yaba afashwe nabi.

Kuri iki Cyumweru abaturage bo mu murwa mukuru Conakry batangaje ko mu gitondo bumvishe urusaku rw’amasasu menshi.

Mu buryo bwaje guteza urujijo, Minisiteri y’Ingabo yatangaje ko abantu bagerageje gufata ubutegetsi bakomwe mu nkokora, ku buryo bigoye kumenya umuntu ufite ubutegetsi kugeza magingo aya.

Umunyamabanga mukuru w’umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yamaganye iri hirikwa ry’ubutegetsi, mu magambo yanditse kuri Twitter.

Yasabye ko Perezida Conde yarekurwa mu maguru mashya.

Afurika yunze Ubumwe na yo yamaganye iri hirikwa ry’ubutegetsi.

Rikurikiye umwuka mubi wa politiki muri Guinea, wazamutse cyane nyuma y’uko perezida Conde w’imyaka 83 yatangiraga kwiyamamariza manda ya gatatu mu mwaka ushize.

Conde wahoze mu batavuga rumwe n’ubutegetsi ku buryo yigeze no gukatirwa urwo gupfa, ni we wabaye perezida wa mbere watowe muri demokarasi muri Guinea kuva mu mwaka wa 2010, aza gutorwa manda ya kabiri mu 2015.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version