Jacob Zuma Yarekuwe By’Agateganyo

Jacob Zuma wahoze ayobora Afurika y’Epfo yarekuwe by’agateganyo, kubera impamvu z’ubuzima bwe butameze neza muri iyi minsi.

Zuma yari amaze ukwezi mu bitaro, akaba agomba kujyanwa iwe ngo abe ariho arangiriza igihano ariko akazashyirirwaho amabwiriza yihariye agomba kubahiriza.

Urwego rushinzwe amagereza muri Afurika y’Epfo kuri iki cyumweru tariki 5 Nzeri nibwo rwatangaje ko Zuma yarekuwe by’agateganyo.

Zuma w’imyaka 79 yaherukaga gukatirwa igifungo cy’amezi cumi n’atanu kubera gusuzugura ubutabera, igihano yahawe mu ntangiriro za Nyakanga.

- Advertisement -

Ni nyuma y’uko yari amaze kwanga kwitaba komisiyo yakoraga iperereza ku byaha bya ruswa ashinjwa ko yagizemo uruhare akiyoboye igihugu kuva mu 2009 kugeza mu 2018.

Yari agiye kumara ukwezi kumwe muri gusa muri gereza ya Estcourt mu burasirazuba bw’igihugu.

Ubuyobozi buvuga ko icyemezo cyo kumufungura by’agateganyo cyafashwe nyuma yo kubona raporo ya muganga igaragaza uburwayi bwa Zuma.

Buvuga ko usibye ibibazo by’indwara zikomeye cyangwa ibibazo by’ubumuga bw’umubiri, kurekurwa by’agateganyo bishobora kwemererwa abantu “barwaye indwara ibangamira bikomeye cyane ibikorwa byabo bya buri munsi, cyangwa igahungabanya ubushobozi bwo kubasha kwiyitaho.”

Jacob Zuma anakurikiranyweho ibindi byaha bya ruswa byakozwe mu myaka yo mu 1990.

Ifungwa rye ryateje imvururu n’ubusahuzi muri Afurika yepfo. Ni ibikorwa byahitanye abantu barenga 350.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version