Perezida Buhari Wa Nigeria Yagiye Mu Bwongereza Kwivuza

Umukuru w’igihugu cya Nigeria Muhammadu Buhari yagiye kwivuriza mu Bwongereza bikaba biteganyijwe ko azagaruka mu gihugu cye mu matariki y’Icyumweru cya kabiri cya Nyakanga, 2021.

Iby’uko Perezida Buhari yagiye kwivuza mu Bwongereza byatangajwe n’umwe mu bakora mu Biro bye witwa Femi Adesina, akaba ari umujyanama wa Perezida Buhari ku byerekeye itangazamakuru no kwamamaza isura ya Nigeria.

Perezida Buhari yaherukaga mu Bwongereza gusuzumisha uko ubuzima bwe bumeze hagati y’itariki 30, Werurwe n’iya 16, Mata, 2021.

Mbere y’iki gihe, Buhari yaherukaga mu Bwongereza ubwo yitabiraga Inama mpuzamahanga yahuje u Bwongereza n’Ibihugu by’Afurika yiswe UK-Africa Investment Summit.

- Advertisement -

Abatavuga rumwe na Leta ayoboye bavuga ko ananiwe, ko nta  buzima buzira umuze afite bityo ko atagishoboye kuyobora igihugu kinini kandi gituwe kurusha ibindi muri Afurika aricyo Nigeria.

Nigeria ituwe n’abaturage barenga miliyoni 200.

Ibibazo bya Politiki bibaye muri Nigeria bigira ingaruka kuri Afurika yose.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version