Perezida Kagame Agiye Guhabwa Impamyabumenyi Y’Ikirenga

Muri Koreya y’Epfo aho Perezida Paul Kagame ari mu Nama Mpuzamahanga y’ibihugu by’Afurika n’iki gihugu, azahahererwa impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu by’ubuyobozi rusange bita Public Policy and Management.

Azayihabwa n’ubuyobozi bw’imwe muri Kaminuza za kera kandi zikomeye kurusha izindi muri iki gihugu yitwa Yonsei University of South Korea.

Perezida wa 20 w’iyi Kaminuza yitwa Dong-Sup Yoon, akaba ayabora Kaminuza yashinzwe mu mwaka wa 1885.

Mu Mateka y’u Rwanda uyu niwo mwaka umwami waguye u Rwanda kurusha abandi Kigeli IV Rwabugiri yatangiyemo.

Kaminuza ya Yonsei ifite ibigo 178 by’ubushakashatsi biyishamikiyeho.

Hagati aho Perezida Kagame yahuye na mugenzi uyobora Koreya y’Epfo witwa Yoon Suk Yeol.

Ibiganiro byabo byibanze ku mikoranire hagati ya Kigali na Seoul mu bice bitandukanye by’amajyambere birimo ikoranabuhanga, uburezi, ubuzima iterambere ry’ibikorwaremezo n’ibindi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version