Amakuru avuga ko guhera taliki 14 kugeza taliki 16, Mata, 2023 Perezida Paul Kagame azasura Benin ya Patrice Talon. Nta makuru arambuye aratangazwa ku bizaba bikubiye mu biganiro Abakuru b’ibihugu byombi bazagirana, ariko ntibazabura kugaruka k’ubufatanye mu by’umutekano.
Hashize amezi make hari amakuru yemeza ko u Rwanda ruri gutegura ingabo zizajya gufasha iza Benin guhangana n’abakora iterabwoba bashaka kuyizengereza baturutse muri Burkina Faso.
Si ubufatanye mu bya gisirikare gusa kuko hari n’imikoranire mu by’ubukungu no mu zindi nzego ishobora kuzaganirwaho n’impande zombi.
Uruzinduko rwa Perezida Kafgame muri Benin ruzaza rukurikiye ingendo zahuje abayobozi mu bubanyi n’amahanga no mu by’umutekano ku mpande zombi zakozwe mu mezi menshi ashize.
Hashize amezi icyenda umugaba mukuru w’ingabo za Benin witwa Brigadier General Fructuéux Candide Ahodegnon GBAGUIDI aje mu Rwanda mu ruzinduko rugamije kuganira n’ingabo z’u Rwanda uko zakorana n‘iza Benin.
Yakiririwe ku kicaro gikuru cy’ingabo z’u Rwanda ku Kimihurura aganira na mugenzi we uyobora ingabo z’u Rwanda General Jean Bosco Kazura.
Brig Gen Fructuéux Candide Ahodegnon GBAGUIDI yabwiye itangazamakuru ko yari yaje mu Rwanda yoherejwe na Perezida Patrice Talon kugira ngo amugereze ubutumwa kuri mugenzi uyobora u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame.
Mbere y’uko asura u Rwanda, Perezida Talon yari yatumye Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Bénin, Aurélien Agbenonci ngo azaniye Perezida Kagame ubutumwa yari yamugeneye.
Ubwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Benin yaganiraga na Perezida Kagame mu Biro bye, hari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura; Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu( yari IGP Dan Munyuza) ndetse n’Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rushinzwe iperereza n’Umutekano, Gen Maj Joseph Nzabamwita.
Umugaba W’Ingabo Za Benin Mu Rwanda Mu Ruzinduko Rw’Imikoranire Na RDF