Perezida Kagame Arakurikiranira Hafi Umuhati Wo Kwita Ku Biciwe N’Ibiza

Perezida Paul Kagame

Umukuru w’u Rwanda yafashe mu mugongo ababuriye ababo mu biza byibasiye u Rwanda mu masaha 48 ashize, byaguyemo abantu 127. Yavuze ko ari gukurikiranira hafi uko ibikorwa byo kugoboka abiciwe bakanasenyerwa n’ibiza biri kugenda.

Yatangarije kuri Twitter ko mu bihe nk’ibi ari ngombwa ko abantu bafatana mu mugongo, buri wese agaha ubufasha mugenzi we.

Perezida Kagame yasabye ababuze ababo gukomera kandi avuga ko Leta izababa hafi uko bishoboka kose.

U Rwanda rwashyizeho itsinda ryihariye rishinzwe ubutabazi.

- Kwmamaza -

Abarigize bagizwe n’abakozi ba Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, aba Minisiteri y’ibikorwa by’ubutabazi, aba Minisiteri y’ibidukikije, Polisi, ingabo z’u Rwanda n’izindi nzego.

Kuri uyu  wa Kane mu Ntara y’i Burengerazuba haratangizwa ibikorwa byo kwimura abatuye ahantu hashobora kuzabashyira mu kaga imvura nikomeza kugwa.

Ikindi ni uko buri muryango wabuze abantu uzahabwa Frw 100,000 kuri buri muntu wapfuye, bigakorwa mu rwego rwo kubaremera ngo bongere bagure iby’ibanze bakenera mu buzima.

Bamwe mu batuye Akarere ka Karongi kari mu twibasiwe n’inkangu barajwe mu nsengero no ku bigo by’amashuri hirindwa ko barara mu ngo zabo  bakaba bahahurira n’ibibazo imvura yongeye kugwa.

Indi wasoma ijyanye n’iki kibazo:

Rwanda:Abahitanywe N’Imvura Bamaze Kuba 129, Imiryango Yabo Igiye Gushumbushwa

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version