Perezida Kagame Aratanga Raporo Kuri Komisiyo ya AU

Mu masaha yashyira saa saba z’amanywa kuri uyu wa Gatandatu tariki 06, Gashyantare, 2021 Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yitabiriye Inteko rusange y’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe. Ari buyigezeho raporo yerekana impinduka zikenewe mu nzego zayo.

Iyi raporo yiswe Institutional Reform of the African Union.

Arabagezaho kandi uko ibihugu bigize Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe bigena ingengo y’imari igenewe kwita ku buzima, icyo bise Domestic Health Financing.

Inama Perezida Kagame ari kwitabira ni Inama ya 34 isanzwe y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe.

- Advertisement -

Mugenzi we wa Uganda Yoweri Museveni yari aherutse kwandika asaba ko iyi nama yasubikwa ariko ntibyemewe.

Muri Nyakanga, 2016 nibwo Abayobozi bakuru muri uriya muryango batoreye Perezida Kagame kuzayobora itsinda ry’abahanga bagomba kwiga uko haba amavugurura mu nzego z’uyu muryango.

Intego yari iyo gutuma Afurika yunze ubumwe igira umurongo uhamye uzayigeza ku ntego z’iterambere rirambye ziswe Africa’s Agenda 2063.

Itsinda ryafashije Perezida Kagame gutegura iriya raporo y’impinduka mu nzego za AU rigizwe n’aba:

  • Ms Cristina Duarte (Wahoze ari Minisitiri w’imari muri Cap Vert);
  • Dr Donald Kaberuka (Wahoze ayobora Banki Nyafurika y’Iterambere);
  • Dr Acha Leke (Umukozi mukuru mu kigo McKinsey & Company);
  • Dr Carlos Lopes (Wahoze ari Umuyobozi mukuru muri Komisiyo ya UN ishinzwe Iterambere ry’Afurika)
  • Mr Strive Masiyiwa (Umuherwe wo muri Zimbabwe akaba na nyiri ikigo ECONET Wireless);
  • Mr Tito Mboweni (Wahoze ayobora Banki Nkuru y’Afurika y’Epfo)
  • Ms Amina Mohammed ( Minisitiri w’ibidukikije muri Nigeria);
  • Ms Mariam Mahamat Nour (Minisitiri w’ubukungu n’ubufatanye mpuzamahanga muri Tchad)
  • Dr Vera Songwe ( Umuyobozi mu Kigo cy’ubufatanye mpuzamahanga kitwa International Finance Cooperation kita kuri Afurika y’i Burengerazuba n’iyo Hagati).

Muri iyi nama kandi nibwo uwayoboraga Africa yunze ubumwe Perezida Ramaphosa Cyril w’Afurika y’Epfo ari buhererekanye ububasha na mugenzi we uyobora DRC Bwana Felix Tshisekedi, ugiye kuyiyobora muri uyu mwaka.

Agiye gusimburwa na Tshisekedi
Ramaphosa arangije manda ye

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version