Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Arateganya Urugendo i Dubai Mu Nama Yiga Ku Miyoborere
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Arateganya Urugendo i Dubai Mu Nama Yiga Ku Miyoborere

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 08 February 2024 1:28 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu Cyumweru kizatangira taliki 12, Gashyantare, 2024, Perezida Kagame azajya i Dubai mu Nama y’abanyacyubahiro izavuga ku byerekeye imiyoborere iboneye yitwa World Government Summit.

Iyi nama izatangira taliki 12 irangire taliki 14, Gashyantare, 2024.

Izahuza abayobozi  b’ibihugu n’abandi bantu bakora mu nzego zo hejuru zitandukanye, bose hamwe bagera ku 4,000.

Ni inama ngarukamwaka buri gihe ibera i Dubai muri Leta zunze ubumwe z’Abarabu.

Abayitabira baba baturutse mu bihugu 150, ikazibanda cyane cyane mu gukoresha ubwenge buhangano mu nzego z’imiyoborere hagamijwe gushakira ibisubizo ibibazo abatuye isi bazahura nabyo mu gihe kiri imbere.

Abahanga bavuga ko ubwenge buhangano bukiri mu gihe cyabwo cyo kuvuka, ko imbere hari byinshi abantu bakwiye kwitega.

Ni ikoranabuhanga rizagira ingaruka ku mikorere y’ibintu byose ku isi haba mu bukungu, mu buyobozi, mu butabera, mu buvuzi n’ahandi.

Iyi nama izaba ibaye ku nshuro ya 10 ikaba imaze gutumirwamo Abakuru b’ibihugu 50, ba Minisitiri 2,500 , abatanze ibiganiro batandukanye bagera ku 1,550 n’abitabiriye ibi biganiro bose hamwe 38,000.

TAGGED:AbahangaDubaifeaturedInamaPolitiki
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abafungiye Muri Gereza Z’u Rwanda Bangana Na 140,7%
Next Article Perezida Wa Pologne Yageze i Kibeho
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ingabo Z’u Rwanda Zasinyanye N’Iz’Ubushinwa Amasezerano Y’Ubufatanye

Rihanna Agiye Kubona Icyo Yari Yarabuze

Ubukungu Bw’u Rwanda Bwazamutseho 7.8%-MINECOFIN

Uburundi: Umunyarwanda Yafunganywe N’Umu Youtuber

Dushora Mu Gusukura Ikirere Cyacu- Minisitiri Arakwiye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Akamaro K’Amashanyarazi Akomoka Ku Mirasire Y’Izuba Ni Ntagereranywa

Ikipe y’Igihugu Y’Ingimbi Ya Volleyball Yitabiriye Igikombe Cya Afurika

Qatar Irashaka Kurega Netanyahu 

Ibya Ariel Wayz Byajemo Gishegesha

Gen Gatama Yoherejwe Kuyobora Inzego Z’u Rwanda Z’Umutekano Muri Mozambique

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Imiterere Y’Ubucuruzi Bw’u Rwanda N’Amahanga Muri 2025

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu Rwanda

Drone Y’Ingabo Z’u Rwanda Yakoze Impanuka 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mu Rwanda Hamaze Kubakwa Ibiraro 300 Byo Mu Kirere

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaUmutekano

Ingabo Za Israel Zatangije Ibitero Byo Ku Butaka Byo Gusenya Gaza Yose

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?