Paul Kagame yageze Apia, mu murwa mukuru w’ibirwa bya Samoa, aho yitabiriye inama ihuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth, uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM.
Kuri uyu wa Kane taliki 24, Ukwakira, 2024 muri iki kirwa haratangira inama ya CHOGM, ikazabimburirwa n’iy’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga izabera muri Taumeasina Island Resort.
Bukeye bwaho ni ukuvuga taliki 25, Ukwakira, 2024 nibwo inama y’Abakuru b’ibihugu nyirizina izatangira.
Ubwo Perezida Kagame yageraga mu Murwa mukuru wa Samoa yakiriwe na Minisitiri w’Intebe wungirije, Tuala Tevaga Iosefo Ponifasio, akaba na Minisitiri ushinzwe Imisoro na Gasutamo.
VIDEO
President Kagame has arrived in Apia, the capital city of Samoa for the Commonwealth Heads of Government Meeting. #RBANews pic.twitter.com/DPW9IYeGoq
— Rwanda Broadcasting Agency (RBA) (@rbarwanda) October 22, 2024
Ku iherezo ry’iyi nama nibwo hazaba ibikorwa bitandukanye birimo umwiherero w’abayobozi, ikiganiro cya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’imiryango itari iya Leta ndetse n’ikiganiro n’abanyamakuru.
Hazaba ari ku wa Gatandatu taliki 26, Ukwakira, 2024
Ni ngombwa ko abasomyi ba Taarifa Rwanda bazirikana ko Perezida Kagame ari we uyobora uyu muryango wa CHOGM kuko ubwo inama yayo yaberaga mu Rwanda, yatorewe kuyobora uyu muryango muri manda y’imyaka ibiri akaba yarasimbuye Boris Johnson icyo gihe wari na Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza
Samoa ni igihugu kiri hagati mu Nyanja ya Pasifika, ku Mugabane wa Oceania. Ni ikirwa gito cyane gifite kilometelo kare 2,831 z’ubuso.
Ni agace gasurwa cyane bitewe n’imiterere yako aho abantu bishimira kujya ku mucanga ku haruhukira no kwishimira ubuzima.