Umuvugizi wa RIB Dr.Thierry B Murangira avuga ko mu gihe iperereza rigikomeje, nibigaragara ko hari abanyapolitiki muri za Minisiteri bagize uruhare mu gutuma inzoga bita ibyuma zizonga abaturage, bazakurikiranwa.
Yabivugiye mu kiganiro urwego avugira hamwe ba Polisi bahaye abanyamakuru nyuma yo kwerekana abantu 18 barimo 10 bo muri Rwanda FDA n’abo muri Rwanda Standards Board bakurikiranyweho uruhare mu gutuma inzoga bita ibyuma bikwira mu Banyarwanda kandi bakamara igihe kirekire babinywa bikabazonga.
Ubugenzacyaha buvuga ko nubwo kugeza ubu abafashwe ari abakora ku rwego rwa tekiniki mu bigo bya Leta birebwa n’iki kibazo, iperereza rigikomeje kandi ko nibigaragara ko hari abakora ku rwego rwo gukora za politiki nabo bazakorwaho iperereza.
Dr Murangira ati: “Nk’uko nabivuze, iperereza rirakomeje. Abantu bose bizagaragara ko bagize uruhare mu gukwiza izo nzoga, baba bakora mu nzego za politiki cyangwa ahandi, bazakurikiranwa.”
Avuga ko gahunda ihari ari iyo ‘guca icyuma’ kandi ko ntawe izasiga.
Ubugenzacyaha kugeza ubu bumaze gufata abantu barenga 100 bakurikiranyweho uruhare ruziguye cyangwa rutaziguye muri ibyo bintu.
By’umwihariko, asaba abayobora inzego z’ibanze kwirinda gukingira ikibaba abacuruzi ngo ni uko hari akamaro bafite mu bice batuyemo.
Murangira ati: “ Niyo waba wishyurira mutuelle de santé abantu 1000, nibigaragara ko ucuruza inzoga bita ibyuma, tuzagukurikirana. Abayobozi b’inzego z’ibanze birinde kugwa muri uwo mutego.’
Itabi naryo ntirizirengagizwa…
Assistant Commissioner of Police ( ACP) Boniface Rutikanga yabajijwe na Taarifa Rwanda niba mu byo inzego ziteganya guhashya n’itabi ririmo kuko nabyo ryangiza ubuzima, avuga ko naryo rikwiye kurwanywa.

Mu myaka yatambutse Leta ibinyujuje muri Minisanté yasabye ko nta muntu ugomba kunywera itabi mu ruhame.
Muri rusange, abaturage barabyumviye n’ubwo hari abantu biganjemo abanyamahanga bagaragara barinywera mu ruhame.
Ibi bikorwa mu gihe mu Rwanda hari itegeko ribuza abantu kunywera itabi mu ruhame.
Hari Itegeko rigenga ahantu hagomba kunywerwa itabi, ibiharanga, ibikoresho bigomba kuba bihari n’ibindi.
Iryo tegeko ryasohotse mu igazeti ya Leta nᵒ 26 of 29/06/2015.
Ingingo ya kabiri muri iri tegeko igira iti “Ahantu hagenewe kunywera itabi ni ahantu hatemerewe kugerwamo n’abantu bari munsi y’imyaka 18, herekanwa neza n’ibyapa ko hagenewe abanywa itabi.”
Ingingo ya kane igira iti “Ahagenewe kunywera itabi hagomba kuba ari ahantu hinjira akayaga mu nyubako imbere cyangwa iruhande rw’inzugi n’amadirishya ku buryo abarimo babona akayaga cyangwa hari ibyuma byinjiza bikanasohora umwuka ku buryo nta myotsi ikwirakwira ituruka aho hantu ngo yinjire no mu byumba bisigaye, hakurikijwe icyemezo cyafashwe n’umugenzuzi.”
Mu gusubiza Taarifa Rwanda, Umuvugizi wa Polisi yavuze ko kunywera itabi mu ruhame bitemewe, gusa avuga ko kurinywa byo bitabujijwe.
Asanga kugira ngo abarishaka barinywe batabangamiye abandi, ari ngombwa ko n’abaturage ubwabo bamagana abaribanywera iruhande.
Ati: “ Iyo ngingo igomba kugirwamo uruhare n’abaturage, inzego z’ibanze n’abacuruza utubari. Ntabwo haboneka abapolisi bajya kuri buri kabari, gusa iyo dusanze hari uwo babujije kurinywera mu ruhame akabyanga, icyo gihe dushyira imbaraga mu gutuma yubaha iyo ngingo.”
ACP Rutikanga asaba abafite utubari, resitora, aho bacururiza ikawa n’ahandi kugenzura niba hari ahagenewe abanywi b’itabi.
Muri Werurwe(3), 2016, mu Rwanda habaye ubukangurambaga bwo guca kunywera itabi mu ruhame.
Byaje kuba umuco mu Mujyi wa Kigali kuko ahanini usanga nta bantu bagenda banywera itabi mu ruhame.
Icyakora, muri iki gihe kubera ko u Rwanda rwabaye nyabagendwa kurushaho, hari abanyamahanga bataramenya ko kunywera itabi mu ruhame ari ikizira mu Rwanda.
Hagati aho, hari amakuru avuga ko nyuma yo guca inzoga zitujuje ubuziranenge, inzego za Leta hazakurikiraho guhangana n’itabi.

