Perezida Kagame Ari Mu Birwa Bya Trinidad Na Tobago

Mu masaha make ashize nibwo Perezida Paul Kagame yageze mu Murwa mukuru w’ibirwa bya Trinidad na Tobago witwa Port of Spain. Yagiye mu nama ihuza Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango CARACOM.

Mu magambo arambuye uyu muryango bawita Conference of Heads of Government of the Caribbean Community (CARICOM).

Uyu muryango kandi iri kwizihiza imyaka 50 umaze ushinzwe nk’uko bigaragara ku rubuga rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda.

- Advertisement -

Hagati aho, mbere y’uko Perezida Kagame ajya mu Birwa bya Trinidad na Tobago yabanje guca i Dakar muri Senegal ahura na mugenzi we Macky Sall.

Sall amaze igihe gito atangaje ko ataziyamamariza manda ya gatatu.

Ni umuyobozi wabaye inshuti y’u Rwanda muri manda yari amaze ayobora Senegal.

Yagiye ku butegetsi mu mwaka wa 2012 asimbuye umukambwe Abdoulaye Wade.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version