Perezida Kagame Ari Mu Busuwisi Mu Nama Yiga Ku Bukungu Bw’Isi

Mu masaha make ashize nibwo Perezida Paul Kagame yageze i Davos mu Busuwisi mu Nama mpuzamahanga yiga ku bukungu bw’isi yitwa World Economic Forum.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 54 ikaba izitabirwa n’abantu 2000 barimo abayobozi muri Politiki, ab’ibigo by’abikorera ku giti cyabo, intiti mu bukungu n’abandi bakurikirana ibibera ku isi muri iki gihe.

Yatangiye taliki 15 ikazarangira taliki 19, Mutarama, 2024.

Muri iyi nama abantu bazigira hamwe uko ibiri kubera ku isi bitazarushaho guhungabanya ubukungu bw’isi busanzwe ku manegeka.

Ni amanegeka aterwa n’intambara zidasiba kwaduka ku isi, ibyago biterwa n’ibiza biri hirya no hino, ibyorezo bishobora kwaduka igihe icyo ari cyo cyose, kuzamuka kw’ibiciro ku isoko kubera intambara mu bihugu by’Abarabu, gutakaza agaciro k’amadolari n’andi madovize n’ibindi.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version