Perezida Kagame Ari Muri Latvia

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda Amb Olivier Nduhungirehe yatangarije kuri X ko Perezida Paul Kagame ari mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itatu azamara muri Latvia.

Rugomba gutangira neza kuri uyu wa Kabiri taliki 01 rukazarangira taliki 03,Ukwakira, 2024.

Mu ruzinduko rwe, Perezida Kagame azataha urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwubatswe ku nzu y’igihugu y’ibitabo yitwa National Library of Latvia.

Ni rwo rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa mbere ruzaba rwubatswe mu bihugu bigize Baltic.

Ibyo bihugu ni Estonia, Latvia na Lithuania.

Estonia, Latvia na Lituania
Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version