Ruhango: Umuyobozi Afunganywe N’Umugore We

Mu Karere ka Ruhango haravugwa inkuru y’umuyobozi ushinzwe iby’ubutaka wafashwe ari muri Siporo arafungwa ariko aza kwisanga ari kumwe n’umugore we.

Bivugwa ko bakurikiranyweho kwishora mu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko.

Bagenzi bacuba UMUSEKE batangaza ko uwo mugabo yafashwe taliki 28, Nzeri, 2024 ubwo yari ari muri siporo.

Yari asanzwe ari umuyobozi  w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Ubworozi muri Ruhango.

Hari umuturage wabwiye itangazamakuru hataramenyekana iimpamvu nyayo yatumye bafungwa gusa harahwihwiswa gushora akaboko mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe.

Uwatanze amakuru kuri iyo ngingo ni umugore bari bararagije ibyo birombe ariko ntibumvikana ku ngingo zifite aho zihuriye n’amafaranga aza kubibwira ubugenzacyaha, RIB.

Ikiramenyekana kugeza ubu ni impamvu yatumye uwo mugabo afunganwa n’umugore we.

Iby’uko uriya muyobozi afunganywe n’umugore we byanemejwena Meya w’Akarere ka Ruhango witwa Valens Habarurema.

Yagize ati ” Uko ni ukuri hari umukozi w’Akarere ufunze, akaba asanzwe ari Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuhinzi n’Umutungo Kamere ku rwego rw’Akarere.”

Yavuze ko afungiye kuri RIB Station ya Ruhango.

Habarurema ati: ” Arakekwaho ruswa mu itangwa rya serivisi y’ubucukuzi bwa kariyeri. Afunganywe n’umugore we. Ibindi birimo gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe”.

Mu minsi mike ishize ikibazo cy’ibirombe bivugwa kuri bamwe mu bayobozi b’Akarere cyahagurukije Komisiyo ishinzwe ubukungu mu nama Njyanama y’Akarere.

Bivugwa ko iyi Komisiyo yacukumbuye isanga hari ababifitemo uruhare ikora na raporo ibigaragaza.

Muri iki gihe hari bamwe mu bakozi mu Karere ka Ruhango bibaza aho iyo raporo yarengeye kuko itigeze itangazwa ahubwo ko yagizwe ibanga.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version