Perezida Kagame Ashimira Uruhare Rwa MTN Mu Iterambere Ry’u Rwanda

Mu rwego rwo kwifatanya n’ubuyobozi bwa MTN n’abakiliya bayo mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 iki kigo kimaze mu Rwanda, Perezida Kagame yavuze ko kuba rwarahisemo gukorana nayo yari amahitamo meza.

Yavuze ko byasabye ‘kwiyemeza’ kandi ku mpande zombi kubera ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi igihugu cyari hasi ariko nanone gikeneye gutera imbere.

Ati: “ Twari buhitemo gukorana n’abandi, ariko twasanze ari ngombwa gukorana na MTN. Twarabyiyemeje, namwe murabyiyemeza kandi nyuma y’imyaka 25 ubu turi kubona umusarur twishimira twese. Mu by’ukuri iki ni ikintu tugomba kwishimira kandi nemera ntashidikinaya ko tuzakomezanya mu gihe kiri imbere.”

Kagame ashima uruhare rw’ibigo by’itumanahi mu kuzamura iterambere ry’Abanyaarwanda

Muri rusange, Perezida Kagame avuga ko kwemerera ibigo by’itumanaho kuza gukorera mu Rwanda yari amahitamo meza.

- Advertisement -

Avuga ko u Rwanda rwahisemo gukorana na MTN aho gukorana n’abashoramari bashakaga guha u Rwanda itumanaho rishaje.

Umuyobozi wa MTN Rwanda, Madamu Mapula Bodibe avuga ko muri iyo myaka 25 bamaze bakorera mu Rwanda, baranzwe no gukora cyane, baritanga.

Yashimiye Leta yu Rwanda yemeye ubwo bufatanye,  umusaruro wavuyemo ukaba uw’uko Abanyarwanda bangana na 64% bakoresha uyu murongo.

Kugeza ubu kandi abakoresha Mobile Money bangana na 17.2%.

Iki kigo cy’Abanyafurika y’Epfo gikorera muri Afurika no muri Aziya ariko muri Afurika ho cyahashinze imizi cyane k’uburyo umuntu umwe mu bantu batatu akoresha umurongo wacyo.

MTN Rwandacell PLC Ikomeje Kunguka No Kuzamura Imikoranire N’Abakiliya

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version