Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Avuga Ko Ntawe Ushobora Gusibisha Ikaramu Amateka Yanditswe Mu Maraso
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Avuga Ko Ntawe Ushobora Gusibisha Ikaramu Amateka Yanditswe Mu Maraso

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 03 July 2023 9:22 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Umukuru w’u Rwanda yaraye abwiye abantu bari baje mu busabane bwo kwizihiza imyaka 29 u Rwanda rumaze rubohowe ko batagomba kuzemerera na rimwe umuntu uwo ari we wese gusibisha ikaramu amateka yo kubohora u Rwanda kuko yanditswe mu maraso yabarwitangiye.

Mu ijoro ryacyeye nibwo yabibabwiriye muri Kigali Convention Centre habura umunsi umwe ngo u Rwanda rwizihize umunsi wo Kwibohora.

Yavuze ko umunsi wo kwibohora  ubera mu kwezi kumwe n’undi wizihizwa ku itariki 1 Nyakanga witiriwe ubwigenge, ubwo igihugu cyavaga mu bukoloni.

Perezida Kagame yavuze ko n’ubwo iyi minsi ihura, ariko hari naho itandukaniye.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko igihugu cyasanze atari ngombwa kwizihiza umunsi wo ku wa 1 Nyakanga, ngo hanyuma hongere hizihizwe uwa 4 Nyakanga, hafatwa umwanzuro wo kubihuriza hamwe bikajya bikorwa  ku italiki 4, Nyakanga, 2023.

Ati: “Umunsi w’italiki 4 Nyakanga, kuri benshi nanjye ndimo, ni nk’ubunani. Ni nk’italiki ya mbere ibanziririza umwaka abenshi twizihiza kuko igihe tumaze guhera mu 1994, uhereye ku itariki 4 Nyakanga, ni ibihe byahinduye byinshi”.

Avuga ko byahinduye imibereho, ubuzima kuri benshi butangirira aho ndetse n’abatarashoboye kubaho kugera kuri uwo munsi, no kubibuka bijyanye no kwibohora byatangiriye aho.

Perezida Kagame yavuze ko ku italiki 1, Nyakanga, 1962 ubwo u Rwanda rwabonaga ubwigenge, hari byinshi byagakwiriye kuba byarahindutse.

Ati: “Byiswe ko twahawe ubwigenge ariko uko iminsi igiye itera imbere, tugenda dusa n’aho twabisubije abari baduhaye ubwigenge ngo mwikomereze n’ubundi ntitubishoboye. Abitwaga ko baduhaye ubwigenge barabisubirana, dusigarana izina ry’ubwigenge, ubwigenge nyakuri butwarwa n’ubundi n’abari babutubujije.”

- Advertisement -

Ku rundi ruhande,Perezida Kagame avuga ko  italiki ya 4 Nyakanga, 2023 ku munsi u Rwanda rwabohoreweho,  igihugu kidakwiriye kuzasubira inyuma ku mpamvu zatumye cyibohora, ahubwo ko abantu bakwiriye guhitamo kugumana ukwibohora kwabo mu  biganza.

Kandi ngo ayo ni amahitamo.

Ati: “Ibyo ni uguhitamo. Mugomba guhitamo uko mubayeho, nimushaka kubaho nabi, muzabaho nabi. Byo biranoroshye cyane. Ushaka kubaho nabi ntavunika, ubwabyo kutavunika kutagira icyo ukora, bikubeshaho nabi. Ibivunanye ni ukubaho neza, kubera ko byo urabikorera, urabivunikira”.

Yabwiye abari bamuteze amatwi ko amateka y’u Rwanda ajyanye no kwibohora yanditswe mu maraso kuko abantu barayaruhiye.

Ati: …Ntabwo yaza ngo asibwe n’amateka yanditswe n’ikaramu. Amateka yanditswe mu maraso n’ayanditswe muri wino murumva aho bitandukaniye. Nimushaka kubaho nabi, muzareke wino isibe amateka yanyu yanditswe mu maraso y’abanyu”.

Yavuze ko abanditse amateka y’u Rwanda yo kwibohora bari mu myaka y’urubyiruko, asaba urubyiruko rw’u Rwanda kuyabungabunga ndetse rukabikora niyo byaba mu maraso kugira ngo atazasibwa na wino’.

Yagarutse ku mibare iherutse gushyirwa hanze na Minisiteri y’ubuzima, igaruka ku ndwara zitandura. Muri iyo raporo harimo imibare igaragaza ko imibare y’abanywa inzoga izamuka.

Yavuze ko abantu bakwiriye kwirinda guhera mu businzi, bagaharanira ikintu cyatuma baba abagabo baharanira ko amateka yabo atazasibwa na wino.

Ati: “Iyo ubonye ibyandikwa ku Rwanda kenshi uyoberwa niba u Rwanda ari rwarundi rwacu tuzi, twanditse amateka yarwo mu maraso yacu. Abo rero, ni ukubereka ko ibyo bavuga atari byo. Iyo ushaka kwereka umuntu ko ibyo akuvugaho atari byo, ntabwo ari ngombwa ko urwana na we, urwana n’icyo aheraho ajya kwereka abantu ko ariko umeze”.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko kugeza n’uyu munsi hari abantu bashaka gusiba amateka y’u Rwanda bifashishije wino ku buryo hari ibyo umuntu asoma ku Rwanda akibaza niba ari igihugu kibamo abantu.

Yasabye Abanyarwanda kutazemera na rimwe ko hari uhindanya izina ryabo.

 

TAGGED:AmatekafeaturedKagameKwibohoraRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Hatangajwe Uko Abanyeshuri Bazataha Bajya Mu Biruhuko
Next Article Macron Arashaka Kumenya Impamvu Nyayo Yateje Imidugararo Mu Gihugu Cye
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Perezida Kagame Mu Nama Na Bagenzi Be Yiga Ku Iterambere Rya Afurika

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Rwanda: Abana Basobanukiwe Ibidukikije Bagiye Kubisangiza Abandi

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

You Might Also Like

Mu RwandaUmutekano

Nyarugenge: Bafatanywe Ubwoko 31 Bw’Amavuta Yangiza Uruhu

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?