Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Azasura Jamaica
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Azasura Jamaica

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 31 March 2022 7:07 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Amakuru Taarifa ifite avuga ko Perezida Paul Kagame azasura igihugu cya Jamaica mu minsi iri imbere. N’ubwo tutaramenya umunsi ariko twamenye ko ari mu Cyumweru gitaha.

Nirwo ruzinduko rwa mbere azaba agiriye muri kiriya gihugu giherereye mu Majyepfo y’Umugabane w’Amerika.

Ibiro bivugira Perezidansi y’u Rwanda ntacyo birabitangazaho ariko Taarifa izi ko mu ruzindiko rwe rw’akazi, harimo ko azakirwa no mu Nteko nshingamatageko y’iki gihugu.

Jamaica ni ikirwa giherereye mu nsi y’Umugabane w’Amerika y’Amajyaruguru

 

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Hagati aho, Ambasaderi  Claver Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye niwe uruhagarariye no muri Jamaica.

Jamaica ni ikirwa kiri mu Nyanja ya Caribbean.

 Kiri ku buso bwa klilometero kare 10,990, kikaba ikirwa cya gatatu kinini mu bindi bigize ikitwa Grande Antilles nyuma ya Cuba na Hispaniola.

Iyo uvuye muri Cuba ujya muri Jamaica hari intera ya kilometero 145 n’aho wava muri Hispaniola hakaba intera ya kilometero kare 191.

Ituwe n’abaturage miliyoni 2.9 ikaba iri mu bihugu bituwe cyane ugereranyije n’ibyo bituranye.

- Advertisement -

Umurwa mukuru wayo witwa Kingston.

Abenshi mu batuye iki gihugu bakigezemo baturutse muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abandi bahatuye baturutse mu Burayim mu Burasirazuba bwa Aziya( mu Bushinwa cyane cyane), abandi bavuye mu Buhiinde no muri Libanon.

Hari benshi mu banya Jamaica basuhukiye muri Canada, mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Amarika.

Kimwe mu byumvikana iyo bavuze Jamaica ni umuziki wa Reggae ndetse n’idini  rya Rastafari.

Hari kandi n’abaturage b’iki gihugu bamamaye mu mikino irimo kwiruka, abamamaye mu mukino wa Cricket n’indi.

Ubukungu bwayo bushingiye cyane cyane ku bukerarugendo. Ku mwaka Jamaica isurwa byibura n’abantu miliyoni 4.3.

Ni igihugu kandi kiri muri Commonwealth kandi kiyoborwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza

Uhagarariye Commonwealth muri kiriya gihugu ni Intumwa y’umwamikazi Elisabeth II yitwa Patrick Allen woherejweyo mu mwaka wa 2009.

Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ni Andrew Holness watangiye iyi mirimo muri Werurwe, 2016.

 

 

TAGGED:featuredIntekoJamaicaKagamePerezidansi
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Byagenze Gute Ngo Urutare Rwisature Nk’Aho Barukatishije Urucyero?
Next Article Abakora Mu Mutekano Wa Côte d’Ivoire Basuye Polisi Y’u Rwanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Papa Leo XIV Yasuye Imva Y’Uwo Aherutse Gusimbura

Amazi Yabereye Abatutsi Irimbi Kandi Asanzwe Ari Ubuzima

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Burundi: Impunzi Zo Muri DRC Zugarijwe N’Indwara Zikomeye

Kwagura Umuhanda Kigali-Muhanga Byasubitswe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Nduhungirehe Avuga Ku Mushinga u Rwanda Rufitanye Na Amerika Ku Bimukira

Rwanda: Abagabo Bapfa Baruta Ubwinshi Abagore

Meteo Iraburira Abanyarwanda 

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ingengo Y’Imari Ya 2025-2026 Iziyongeraho Miliyari 1.216

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Umunyamerika Yatorewe Kuba Papa Wa Mbere Mu Mateka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Umusaruro W’Ibikomoka Ku Buhinzi u Rwanda Rwohereje Hanze Mu Cyumweru Gishize

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Ni Ryari Abaturage Bo Mu Cyaro Bazabona Amazi Meza Abahagije?

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?