Umukuru w’u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame yaraye ageze i Kingston mu Murwa mukuru wa Jamaica mu ruzinduko rw’iminsi itatu akoreye bwa mbere muri kiriya gihugu.
Yakiriwe n’Umuyobozi wa Jamaica witwa Sir Patrick Allen hamwe na Minisitiri w’Intebe wa kiriya gihugu witwa Andrew Holnes.
Perezida Kagame ari buze kugeza ikiganiro ku bagize Inteko nshingamatageko y’iki gihugu
Hagati aho, Ambasaderi Claver Gatete uhagarariye u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye niwe uruhagarariye no muri Jamaica.
Impapuro zimwemera guhagararira u Rwanda muri kiriya gihugu zakiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Jamaica ku wa Mbere taliki 12, Mata, 2022.
Perezida Kagame Akigera muri Jamaica yahise ajya kunamira intwari ya kiriya gihugu yitwa Marcus Mosiah Garvey uri mu barwanyije ivangura rishingiye ku ruhu rwakorerwaga Abirabura.
Hari ku mugoroba nyuma yo kwakirwa n’abayobozi ba Jamaica twavuze haruguru.
Jamaica ni ikirwa kiri mu Nyanja ya Caribbean.
Kiri ku buso bwa klilometero kare 10,990, kikaba ikirwa cya gatatu kinini mu bindi bigize ikitwa Grande Antilles nyuma ya Cuba na Hispaniola.
Iyo uvuye muri Cuba ujya muri Jamaica hari intera ya kilometero 145 n’aho wava muri Hispaniola hakaba intera ya kilometero kare 191.
Ituwe n’abaturage miliyoni 2.9 ikaba iri mu bihugu bituwe cyane ugereranyije n’ibyo bituranye.
Umurwa mukuru wayo witwa Kingston.
Abenshi mu batuye iki gihugu bakigezemo baturutse muri Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara, abandi bahatuye baturutse mu Burayim mu Burasirazuba bwa Aziya( mu Bushinwa cyane cyane), abandi bavuye mu Buhiinde no muri Libanon.
Hari benshi mu banya Jamaica basuhukiye muri Canada, mu Bwongereza no muri Leta zunze ubumwe z’Amarika.
Kimwe mu byumvikana iyo bavuze Jamaica ni umuziki wa Reggae ndetse n’idini rya Rastafari.
Hari kandi n’abaturage b’iki gihugu bamamaye mu mikino irimo kwiruka, abamamaye mu mukino wa Cricket n’indi.
Ubukungu bwayo bushingiye cyane cyane ku bukerarugendo. Ku mwaka Jamaica isurwa byibura n’abantu miliyoni 4.3.
Ni igihugu kandi kiri muri Commonwealth kandi kiyoborwa n’Umwamikazi w’u Bwongereza
Uhagarariye Commonwealth muri kiriya gihugu ni Intumwa y’umwamikazi Elisabeth II yitwa Patrick Allen woherejweyo mu mwaka wa 2009.
Minisitiri w’Intebe w’iki gihugu ni Andrew Holness watangiye iyi mirimo muri Werurwe, 2016.