Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yaciye Amarenga Ku Byemezo Bikomeye Mu Kurwanya Covid-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19

Perezida Kagame Yaciye Amarenga Ku Byemezo Bikomeye Mu Kurwanya Covid-19

Last updated: 12 June 2021 9:08 am
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze u Rwanda rushobora gufata ingamba zikomeye kubera ubwandu bwa COVID-19 bwongeye kuzamuka hirya no hino, ndetse n’imibare y’abandura mu Rwanda ica amarenga.

Urugero nko ku Cyumweru gishize abarwayi bashya bari 34. Hari hashize iminsi haboneka abarwayi bari munsi ya 100 ku munsi, ku buryo ingamba nyinshi zari zimaze koroshywa.

Muri iki cyumweru ibintu byarahindutse. Ku wa Mbere habonetse abanduye bashya 62, ku wa Kabiri haboneka 127, ku wa Gatatu haboneka 114, ku wa Kane baba 112, kuri uyu wa Gatanu haboneka abanduye bashya 202.

Ni ukuvuga ko muri iyi minsi itandatu ishize habonetse abarwayi bashya 651, hapfamo abantu umunani. Imibare y’abakirwaye nayo yavuye kuri 660 yabarwaga ku Cyumweru gishize, ubu ni 1153.

Mu kiganiro yagiranye n’abavuga rikumvikana bo mu turere twa Musanze na Rubavu kuri uyu wa Gatanu, yavuze ko u Rwanda rwari mu nzira nziza yo guhangana n’iki cyorezo, ndetse ko rwagize amahirwe rubona inkingo nubwo zidahagije.

Yasabye abaturage kutirara ngo boroshye ibintu kandi bikomeye.

Yakomeje ati “Wenda turaza gusubira mu kongera gufunga, byongere bidusubize inyuma gato ku bukungu, kuko turagenda tubona ibimenyetso biva hakurya y’imipaka byerekana ko hari irindi zamuka rya virusi rya gatatu.”

“Ubungubu ngirango riragenda riza, ahandi ho ryarahageze murabibona no mu mafoto, murabibona mu makuru hari abamerewe nabi, ntabwo twifuza ko, nabo iyaba bitabageragaho, ariko natwe ntabwo twifuza ko bitugeraho. Mugomba rero gufata ingamba zihamye.”

Yabwiye abavuga rikumvikana ko igihe ibyemezo nka biriya byo gufunga ibikorwa bitandukanye bifashwe bakwiye kubyumva, kuko bifatwa mu nyungu z’abaturage.

Ati “Ntabwo ari byiza ariko ibishobora kuba tutakurikije imyiwarire imwe, byaba hanyuma inshuro icumi y’ibyo duhura nabyo.”

Abamaze guhitanwa na COVID-19 mu Rwanda bose hamwe ni 368.

Abamaze gukingirwa ni 389.399 hakoreshejwe inkingo za Pfizer na AstraZeneca.

Intego ni ugukingira abaturarwanda 60% bangana na miliyoni 7.8, mbere y’uko umwaka wa 2022 urangira.

TAGGED:COVID-19featuredPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Canal + Yafunguye Irindi Duka i Kigali: Ibintu 5 Udakwiye Gucikwa Muri Serivisi Zayo
Next Article Cricket: Kenya Na Namibia Zageze Ku Mukino Wa Nyuma w’Irushanwa Ryo Kwibuka
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Minisitiri W’Intebe Yakiriye Abanyarwanda Bitabiriye UCI

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Tigers BBC Yatwaye Bwa Mbere Igikombe Cya Rwanda Cup

Ababyeyi Baraburirwa Ko Tik Tok Ibangiriza Abana

Trump Yahaye Hamas Igihe ‘Ntarengwa’ Ngo Yemere Umugambi W’Amahoro Yateguye

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Yabwiye Abateguye UCI Ko Bahawe Ikaze Mu Rwanda Igihe Cyose Bazashakira

Abangavu B’Abanyarwakazi Batsinzwe Bahabwa Amadolari

Amasezerano Y’u Rwanda N’Ibirwa Bya Trinidad And Tobago Mu Bwikorezi

Rwanda: Umunya Slovenia Atwaye Isiganwa Ry’Isi Mu Bagabo Batwara Igare

Ubushinwa: Huzuye Ikiraro Cya Mbere Kiri Ku Butumburuke Buruta Ubundi Ku Isi

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Abanyarwanda Barashukwa Bagaca Mu Bushinwa Bagera Ahandi Bakisanga Mu Buretwa-Amb Kimonyo 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUmutekano

Kagame Yibukije Ingabo Z’u Rwanda Kuzibukira Ubusinzi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Airtel Rwanda Yahawe Umuyobozi Mushya

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Tombola Inzozi Lotto Yahagaritswe Gukorera Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?