Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi Wa Banki Ikomeye Muri Aziya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yaganiriye N’Umuyobozi Wa Banki Ikomeye Muri Aziya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 September 2024 6:56 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Paul Kagame yaraye aganiriye na Jin Liqun  uyobora Banki ya Aziya iteza imbere ishoramari mu bikorwa remezo yitwa mu Cyongereza Asian Infrastructure Investment Bank (AIIB).

Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda  Village Urugwiro bivuga ko Perezida Kagame na Jin Liqun baganiriye ku mikoranire ihari muri iki gihe no mu gihe kizaza  hagati y’u Rwanda n’iyi Banki.

Kugeza ubu imikoranire hagati y’u Rwanda n’iyi Banki ishingiye k’uguteza imbere ikoranabuhanga, kugera kuri serivisi z’imari no kunoza urwego rw’ingufu.

Ibiganiro bya mbere hagati ya Perezida Kagame n’ubuyobozi bw’iyi Banki byabereye muri Kenya ubwo yari mu Nama yari yateguwe na Banki Nyafurika y’Iterambere (AfDB).

Icyakora imikoranire y’u Rwanda n’iyi Banki yatangiye mu mwaka wa 2019 ubwo rwabaga umunyamuryango wayo, icyo gihe u Rwanda rukaba rwaremerejwe mu nama y’ubutegetsi ngarukamwaka ya kane y’iyo banki, yaberaga muri Luxembourg.

Ni nabwo Bénin na Djibouti nabyo byabaye umunyamuryango.

Gushingwa kw’iyi Banki kwabaye mu mwaka wa 2015 ku gitekerezo cy’Ubushinwa.

Ifite imari shingiro ya miliyari $100 ni ukuvuga kimwe cya kabiri cy’imari shingiro ya Banki y’Isi.

Ni Banki ikomeye cyane ku buryo ivugwaho kuba yahangana ku isoko ry’imari mpuzamahanga n’ibindi bigo nka Banki y’isi n’Ikigega mpuzamahanga cy’imari, IMF.

Jin Liqun

Kugeza muri uyu mwaka, iyi banki imaze gutanga inguzanyo zirenga miliyari $ 8.5 mu bihugu binyamuryango, ikaba ahanini ishorwa mu kubaka imishinga 46 y’ibikorwa remezo.

TAGGED:BankifeaturedImariKagameUbushinwa
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abagore B’I Shyogwe Bashyiriweho Isaha Batarenza Bari Mu Kabari
Next Article Polisi Irasaba Abamotari Kugira Isuku
1 Comment
  • Isma says:
    05 September 2024 at 8:16 am

    Ni byiza cyane ndizera ubutaha IMF nizindi zizagenda buhoro mu kudutegeka icyo tugomba gukora. Ntureba abandi bayobozi ureke babandi bagenda mundege badahinduye nibyi bavanye iwabo hafi amasaha 24hrs y’urugendo ukibaza icyabajyanye? Guhangana gusa bitagira umumaro nicyo baremewe.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Uko Umukino Wa APR Na Dynamos Wagenze

Burera Ikomeje Kuba Icyambu Kinini Cy’ Ibiyobyabwenge

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUbukungu

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?