Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yagaragaje Ibizafasha U Rwanda Kuziba Icyuho Mu Buringanire
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yagaragaje Ibizafasha U Rwanda Kuziba Icyuho Mu Buringanire

Last updated: 01 July 2021 7:47 pm
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yashimagiye ko u Rwanda rufite intego yo kuziba icyuho mu buringanire mu bijyanye no kugera kuri serivisi z’ikoranabuhanga bitarenze umwaka wa 2026, agaragaza bimwe mu bizatuma izo ntego zigerwaho.

Ni mu ijambo yavugiye mu buryo bw’ikoranabuhanga, mu nama yiswe Generation Equality Forum yakiriwe na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron. Igamije guhuza imbaraga hagamijwe kugera ku buringanire.

Perezida Kagame yavuze ko mu kurushaho guharanira uburinganire, hari intego u Rwanda rwihaye zizarufasha kuziba icyuho mu buringanire mu bijyanye n’ikoranabuhanga.

Ati “Tuzabikora mu nzego eshatu. Gutunga telefoni zigezweho, kugera kuri serivisi z’imari mu ikoranabuhanga no mu kwiga amasomo y’ubumenyi, ikoranabuhanga n’imibare mu cyiciro gisoza amashuri yisumbuye.”

Yanavuze ko bizakorwa mu guharanira ko uburyo bufasha abantu guhanga ibishya no kwihangira imirimo budaheza, binyuze mu gukuba kabiri umubare w’abagore n’abakobwa bafashwa n’ibigo bishyigikira guhanga ibishya.

Yakomeje ati “Kugera ku buringanire mu ikoranabuhanga no guhanga ibishya ni kimwe mu bigize urugamba rwagutse rwo guharanira uburenganzira n’amahirwe bingana ku bagore n’abakobwa.”

“Buri kiremwa muntu, utitaye ku gitsina, gikwiye kugira uburenganira bwo kubaho ubuzima cyihitiyemo.”

U Rwanda rukomeje gahunda yiswe Connect Rwanda, igamije kurushaho gufasha abatishoboye gutunga telefoni ngendanwa zigezweho (smartphones), hagamijwe kudacikanwa na serivisi z’ikoranabuhanga rigezweho.

Muri raporo yasohotse muri Werurwe yiswe The Global Gender Gap Index 2021 yakozwe na World Economic Forum, u Rwanda rwaje ku mwanya wa 7 ku isi aho rufite amanota 80.5% mu kuziba icyuho mu buringanire.

TAGGED:featuredPaul KagameUburinganire
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Ndayishimiye Yagereranyije Urugendo Rwa Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda n’Igitangaza
Next Article Ibibazo Bikomeye Byaba Byirukanishije Byigero Wayoboraga WASAC
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganiriye N’Abayobozi Ba EU K’Ubufatanye Mu Gukora Inkingo

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaPolitiki

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?