Ubwo Gen Brice Clotaire Oligui Nguéma uherutse gutorerwa kuyobora Gabon yarahiriraga inshingano nshya hari na mugenzi we uyobora u Rwanda Paul Kagame.
Muri Village Urugwiro batangaje ko Perezida Kagame yageze muri Gabon kuri uyu wa Gatandatu tariki 03, Gicurasi 2025.
Perezida Oligui Nguéma aherutse gutsinda amatora yabaye ku wa 12, Mata, 2025, ku majwi 94.85%.
Abandi bakuru b’ibihugu bitabiriye uriya muhango barimo Teodoro Obiang Nguéma Mbasogo wa Guinée Équatoriale, Dénis Sassou Nguesso wa Congo Brazzaville, Faustin Archange Touadéra wa Repubulika ya Santrafurika na Mahamat Idriss Déby Itno wa Tchad.
Biteganyijwe kandi ko na Bassirou Diomaye Faye wa Sénégal, Mamady Doumbouya wa Guinée Conakry, Adama Barrow wa Gambia, na Umaro Sissoco Embalô wa Guinée Bissau n’abandi baza kuhagera.
Gen Brice Clotaire Oligui Nguéma niwe wayoboye ubutegetsi bw’igisirikare mu nzibacyuho muri Gabon nyuma yo guhirika Ali Bongo muri Kanama 2023.