Perezida Kagame Yahawe Impamyabumenyi Y’Ikirenga

Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y’Epfo yambitse Perezida Kagame umwambaro w’intiti zaminuje ku rwego rwa Dogiteri nyuma yo kumuha impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro mu buyobozi rusange bita PhD in Public Policy and Management.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yashimiye ubuyobozi bw’iyi Kaminuza kuba bwamuhaye iriya mpamyabumenyi ikaba ari ikimenyetso gihesha igihugu cye icyubahiro.

Avuga ko iyi ari inshuro ya kane asuye Koreya ari ikaba iya mbere asuye iriya Kaminuza kandi ko yizeye ko uwo mubano uzakomeza.

Yaboneyeho no gushima Ban Ki-Moon ukomoka muri Koreya y’Epfo, akaba inshuti ye ni iy’u Rwanda muri rusange.

Kagame Asanga Iterambere Koreya Yagezeho Mu Gihe Gito N’Abandi Barigeraho

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version