Perezida Kagame Yahuye Na Erdogan Uyobora Turikiya

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Ukuboza, 2021 Perezida Paul Kagame yaraye ahuye na mugenzi we uyobora Turikiya Recipp Teyip Erdogan bagirana ibiganiro byagarutse ku mubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ni ikiganiro bagiranye mbere y’Inama iri buhuze kuri uyu wa Gatandatu Abakuru b’Ibihugu by’Afurika byatumiwe n’Umukuru wa Turikiya kugira ngo impande zombi ziganire uko zanoza imikoranire.

Turikiya ni igihugu gishaka kugira ijambo muri Afurika nk’uko n’ibindi bihugu bikomeye nk’u Bushinwa, Amerika, Israel, u Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi birihafite.

Ni kimwe mu bihugu byafunguye vuba Ambasade yabyo mu Rwanda.

Iki gihugu gikora kuri Aziya n’u Burayi kandi kikaba ari kimwe mu bifite ubukungu n’igisirikare byihagazeho, gikorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo n’uburezi.

Ikinyamakuru Daily Sabah giherutse kwandika ko Turikiya iherutse gutangiza mu Rwanda ishuri ryitwa Yunus Emre Institute ryigisha Ururimi rw’Abanyaturikiya.

Hari abaturage b’iki gihugu kandi bakora imirimo itandukanye mu Rwanda harimo n’iy’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda Madamu  Burcu Cevik aherutse kubwira KT Press ko n’ubwo nta gihe kinini amaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda, ariko yizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzaramba kandi ukabigeza kuri byinshi.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda Madamu Burcu Cevik (Photo@KT Press)

Yavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda, yaje hari amakuru arufiteho cyane cyane ayerekeye Jenoside rwahuye nayo ndetse n’uko rwigobotoye ingaruka zayo zari zararushegeshe.

Burcu yashimye ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwarebye ibirenze ibigaragarira amaso bukubaka igihugu kitavangura abana bacyo kandi gifite ejo hazaza.

Kuri we, Abanyarwanda ni abantu bihagazeho.

Yabwiye cya kinyamakuru twavuze haruguru ko Turikiya yiteguye gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ubukungu, uburezi, iby’umuco, kubakira urubyiruko ubushobozi n’urwego rw’umutekano.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version