Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yahuye Na Erdogan Uyobora Turikiya
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yahuye Na Erdogan Uyobora Turikiya

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 18 December 2021 8:16 am
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Kuri uyu wa Gatanu tariki 17, Ukuboza, 2021 Perezida Paul Kagame yaraye ahuye na mugenzi we uyobora Turikiya Recipp Teyip Erdogan bagirana ibiganiro byagarutse ku mubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu byombi.

Ni ikiganiro bagiranye mbere y’Inama iri buhuze kuri uyu wa Gatandatu Abakuru b’Ibihugu by’Afurika byatumiwe n’Umukuru wa Turikiya kugira ngo impande zombi ziganire uko zanoza imikoranire.

Turikiya ni igihugu gishaka kugira ijambo muri Afurika nk’uko n’ibindi bihugu bikomeye nk’u Bushinwa, Amerika, Israel, u Bwongereza, u Bufaransa n’ibindi birihafite.

Ni kimwe mu bihugu byafunguye vuba Ambasade yabyo mu Rwanda.

Iki gihugu gikora kuri Aziya n’u Burayi kandi kikaba ari kimwe mu bifite ubukungu n’igisirikare byihagazeho, gikorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo n’uburezi.

Ikinyamakuru Daily Sabah giherutse kwandika ko Turikiya iherutse gutangiza mu Rwanda ishuri ryitwa Yunus Emre Institute ryigisha Ururimi rw’Abanyaturikiya.

Hari abaturage b’iki gihugu kandi bakora imirimo itandukanye mu Rwanda harimo n’iy’ubwubatsi bw’amahoteli n’ibindi bikorwa remezo.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda Madamu  Burcu Cevik aherutse kubwira KT Press ko n’ubwo nta gihe kinini amaze ahagarariye igihugu cye mu Rwanda, ariko yizeye ko umubano w’ibihugu byombi uzaramba kandi ukabigeza kuri byinshi.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda Madamu Burcu Cevik (Photo@KT Press)

Yavuze ko ubwo yageraga mu Rwanda, yaje hari amakuru arufiteho cyane cyane ayerekeye Jenoside rwahuye nayo ndetse n’uko rwigobotoye ingaruka zayo zari zararushegeshe.

Burcu yashimye ko ubuyobozi bw’u Rwanda bwarebye ibirenze ibigaragarira amaso bukubaka igihugu kitavangura abana bacyo kandi gifite ejo hazaza.

Kuri we, Abanyarwanda ni abantu bihagazeho.

Yabwiye cya kinyamakuru twavuze haruguru ko Turikiya yiteguye gukorana n’u Rwanda mu nzego zitandukanye harimo ubukungu, uburezi, iby’umuco, kubakira urubyiruko ubushobozi n’urwego rw’umutekano.

TAGGED:ErdoganfeaturedKagameRwandaTurikiyaUbureziUmucoUmutekano
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Abapolisi 481 Basabiwe Kwirukanwa Burundu Muri Polisi Y’u Rwanda
Next Article Muri Darfur Abaturage Bongeye Kwicana
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Muyobozi Muri WASAC Yafunzwe

Gen Nkubito Yabwiye Abo Mu Burengerazuba Ko FDLR Idakwiye Kubahahamura

Abakoresha Amadovize Bishyurana Bitemewe Bagiye Gucika-BNR

Uburusiya Bwasutse Undi Muriro Kuri Ukraine

Iterambere Ryose Ribanzirizwa N’Umutekano-Nduhungirehe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Uburundi Bugiye Gukoresha Amafaranga Y’Ubushinwa Mu Gutumiza Ibintu Hanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
ImikinoMu Rwanda

Afrobasket: Amakipe Y’U Rwanda Yatashye Amara Masa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Amerika Irashaka Gufasha DRC Guhashya Ruswa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitiki

Perezida Kagame Yafashe Mu Mugongo Abo Mu Muryango Wa Dr.Kirabo Washyinguwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?