Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakiriye Cardinal Kambanda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Perezida Kagame Yakiriye Cardinal Kambanda

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 05 May 2021 4:38 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye Arkiyepiskopi wa Kigali Antoine Cardinal Kambanda, bagirana ibiganiro byabereye muri Village Urugwiro kuri uyu wa Gatatu.

Ntabwo ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ingingo nyamukuru aba bayobozi baganiriyeho. Cardinal Kambanda yari kumwe na Padiri Mukuru wa Paruwasi Saint Michel, Innocent Consolateur.

Gusa Perezida Kagame yakiriye Cardinal Kambanda mu gihe hamaze igihe umushinga wo kubaka Katedarali (Cathédrale) igezweho ya Arkidiyosezi ya Kigali, izubakwa ahahoze gereza ya Nyarugenge benshi bazi nka 1930, nyuma yo kwimurirwa i Mageragere.

Muri Mutarama 2019 nibwo Kiliziya Gatolika yasabye Umukuru w’Igihugu ubufasha mu kubaka Cathédrale ijyanye n’igihe, iza guhabwa kiriya kibanza.

Inyubako isanzwe ya Arkidiyosezi iherereye mu Kiyovu mu Karere ka Nyarugenge, ahubatswe Paruwasi St Michel. Ni iruhande neza rw’urugo rw’umukuru w’igihugu, mu butaka buto ku buryo kuyivugurura cyangwa kuyagura bisa n’ibidashoboka.

Cardinal Kambanda aheruka kuvuga ko nyuma yo guhabwa ikibanza, inyingo y’inyubako nshya yenda kurangira, hakazahita hakurikiraho ibijyanye no kubaka.

Yavuze ko hakirebwa icyo ahubatse Paruwasi St Michel hazakoreshwa.

Hateganywa ko Cathédrale nshya nibura izaba ibasha kwakira abantu ibihumbi bitanu, ikagira n’imbuga nini ku buryo abantu bashobora kuyiteraniramo bagera nko ku bihumbi 20.

Hagati ya Arkidiyosezi ya Kigali na Leta kandi haheruka kuba ibiganiro byagejeje ku ngurane y’ubutaka buri imbere ya Village Urugwiro, byahoze ari ubwa Kiliziya, ari nabwo bwari bwubatswemo Paruwasi ya Kacyiru, ubu yamaze gusenywa.

Musenyeri Kambanda w’imyaka 62, ku wa 25 Ukwakira 2020 nibwo yagizwe Cardinal, urwego rugena icyerekezo cya Kiliya Gatolika ku Isi, ari narwo rutorwamo ndetse rugatora umushumba wayo ku isi, uzwi nka Papa.

Perezida Kagame yakiriye muri Village urugwiro Cardinal Antoine Kambanda
TAGGED:Cardinal KambandafeaturedPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Perezida Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri
Next Article Amasaha Y’Ingendo Yagejejwe Saa Yine Z’Ijoro, Gyms Zirakomorerwa
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yaganirije Ingabo Azisanze i Gabiro

Uburundi Bwatsembye Ko Butazafungura Vuba Umupaka Wabwo N’u Rwanda

Gaza: Ingabo Za Israel Zishe Abanyamakuru

Bafatanywe lbilo 30 By’urumogi Babitwaye Kuri Moto

Abangilikani Bizihije Imyaka 100 Ishize Bageze Mu Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

MINAGRI Irasaba Abahinzi Kudahubukira Gutera Imyaka

Abakekwaho Kwiba Mu Isoko Rya Kimironko Bafashwe

Afurika Yunze Ubumwe Igiye Gushyiraho Komisiyo Ku Masezerano Ya Kigali Na Kinshasa

Kacyiru Hari Gusizwa Ibibanza Bizubakwamo Inzu Ndende ‘Koko’

Nduhungirehe Yitabiriye Inama Yiga Ku Bufatanye Bw’Ubuyapani N’Afurika

You Might Also Like

Mu mahangaPolitiki

Misiri Irashaka Gukaza Umutekano Ku Mupaka Wayo Na Gaza

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbucuruzi MpuzamahangaUbukungu

Rwanda: Abohereza Ikawa Mu Burayi Basabwe Gukurikiza Ibyo Bushaka

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'AmahangaUmutekano

U Rwanda Rwatumye Abaturage Bacu Bongera Gutekana-Min W’Ingabo Za Mozambique

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitikiUbubanyi n'Amahanga

Sassou Nguesso Ari i Kinshasa Mu Bukwe Bw’Umukobwa Wa Tshisekedi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?