Perezida Paul Kagame yaraye yakiriye mu Biro bye Ellen Johnston Sirleaf wigeze kuyobora Liberia ndetse na Graça Machel umufasha wa Samora Machel wategetse Mozambique ndetse aba n’uwa Nelson Mandela wategetse Afurika y’Epfo.
Aba bagore bombi bari mu Rwanda mu Nama mpuzamahanga imaze iminsi itatu abayitabiriye bigira hamwe uko umugore yakomeza gutera imbere mu ngeri zose z’imibereho ye.
Nta byinshi byatangajwe ku biganiro hagati ya Perezida Kagame n’abo bashyitsi be.
Und yakiriye kandi ni Leymah Roberta Gbowee, uyu akaba ari impirimbanyi y’amahoro.
Mu mwaka wa 2011 yahawe igihembo cy’amahoro kitiriwe Nobel kubera uruhare yagize mu kubwira impande zari zihanganye mu ntambara ya Liberia ko amahoro ari ingenzi kurusha diyama bapfaga.