Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Kabiri yakiriye indahiro y’umucamanza mushya mu Urukiko rw’Ubujurire, Mukamurenzi Beatrice, washyizwe muri uwo mwanya n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 14 Ukuboza 2021.
Yari amaze igihe ari Umucamanza mu Urukiko Rukuru, ndetse yari mu nteko yaburanishije urubanza Ubushinjacyaha ruregamo ibyaha by’iterabwoba abantu 21 barimo Paul Rusesabagina, Nabimana Callixte alias Sankara n’abandi.
Perezida Kagame yavuze ko inshingano Mukamurenzi atangiye atari nshya kuri we, icyahindutse ni urwego yakoragamo mu bucamanza.
Ati “Sinshidikanya rero ko azubakira ku mirimo amaze igihe akora, agakomeza gukorera igihugu n’Abanyarwanda uko bikwiye. Izi nshingano ziraremereye mu by’ukuri, kuko ubutabera ari imwe mu nkingi z’ingenzi amajyambere yacu ashingiraho, n’amateka y’igihugu cyacu atwigisha byinshi.”
“Kimwe muri byo ni ukutihanganira kurebera akarengane gakorwa, ahubwo bikaba ngombwa ko dufata iya mbere tukarwanya ako karengane aho kaba kari kose, uwo kaba gakorerwa uwo ari we wese.”
Perezida Kagame yavuze ko kurwanya akarengane ari cyo abantu bose baharaniye guhera mu kwibohora.
Yakomeje ati “Ibyo byose bijyana n’indangagaciro na zo zacu, kudaceceka cyangwa ngo duterere iyo ahagaragaye ibikorwa bibi, tugomba kugira icyo dukora, ngira ngo nicyo ubutabera muri rusange bivuze.”
Perezida Kagame yavuze ko Urukiko rw’Ubujurire ari rumwe mu nzego zashyizweho kugirango imanza zihute, abanyarwanda babone ubutabera bidatinze.
Yashimangiye ko kudatanga ubutabera mu gihe gikwiye ari kimwe no kubura ubutabera cyangwa kutabutanga aho bukenewe.
Yavuze ko hari intambwe ikomeye yatewe, kandi ko atari ukubera imikorere myiza y’urwego rumwe gusa, ahubwo ni ubufatanye bw’inzego zose
Kagame yakomeje ati “Ndasaba rero ko ubutabera abantu bakwiye kubuzirikana, muri uyu mwaka dutangiye ndetse n’igihe cyose, mu minsi iri imbere.”
Yasabye inzego zose guhora zisuzuma ahari intege nke hakwiye gukosorwa, cyangwa ahari imbaraga zikwiye gutezwa imbere.
Yavuze ko kimwe no mu zindi nzego, hari ibikorwa byinshi bikorwa neza ariko hari na byinshi bikwiye gukosorwa bitagombye gutwara igihe kirekire.