Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakiriye Minisitiri W’Ubukungu Mu Budage
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yakiriye Minisitiri W’Ubukungu Mu Budage

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 01 March 2022 5:12 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Ibiro by’Umukuru w’igihugu byatangaje ko Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye itsinda ryaturutse mu Budage riyobowe na Svenja Schulze, uyu akaba ari Minisitiri ushinzwe ubukungu mu Budage.

Ku rukuta rwa Twitter rw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda haranditse ko Minisitiri Schulze ari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ine.

Taarifa yemenye ko kuri gahunda y’ibyazanye Minisitiri Svenja Schulze harimo kuganira n’u Rwanda uko imirimo yo kubaka uruganda rw’inkingo yashyirwa mu bikorwa, kuganira uko u Rwanda rwafashwa mu mugambi warwo w’igihe kirekire wo kugabanya ibihumanya ikirere, n’uruhare rw’abagore mu iterambere rirambye.

Hari itangazo riherutse kuva mu Biro bya Minisitiri Schulze rivuga ko u Budage bwiteguye gukomeza gufasha u Rwanda mu migambi yarwo irambye irimo no kubaka uruganda rw’inkingo.

Rigira riti: “ Nyuma y’uko Perezida wacu asuye Senegal nk’ikindi gihugu kizubakwamo ruriya ruganda, nanjye nasuye u Rwanda. Uru ruganda rukora inkingo hifashishijwe ikoranabuhanga rya mRNA ruratangira kubakwa vuba aha.”

Ubudage bwemeza ko ari ngombwa ko isi  ikorana n’Afurika kugira ngo nayo igire inganda zikora inkingo kugira ngo itazongera guhura n’icyorezo igahungabana.

Ubwo yakirwaga na Perezida Kagame, hari na Minisitiri w’imari n’igenamigambi Dr Uzziel Ndagimana na Minisiteri w’ububanyi n’amahanga Dr Vincent Biruta.

Minisitiri Svenja Schulze

Hari n’andi makuru dufite avuga ko azahura na Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Prof Bayisenge Jeannette.

TAGGED:BudagefeaturedKagameRwanda
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Burayi Bwafunze Ibinyamakuru Bya Leta y’u Burusiya
Next Article Amerika Yashimangiye Ko Itazatabara Ukraine
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Undi Mugore Yafatanywe Urumogi

Miliyoni Frw 464 Z’Ishimwe Zahawe Abatse EBM

Babona Bate Inkuru Zibakorwaho?

Rubavu: Abafite Ubumuga Basaba M23 Kubakomorera Ku Bicuruzwa Byose Bijya i Goma

Trump Na Putin Ntibemeranyije Guhagarika Intambara Ya Ukraine

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Hari Ikigega Kizaha Urubyiruko Inguzanyo Nta Ngwate

Nyanza: Umugore Yishe Umugabo We

Haravugwa Umwuka Mubi Hagati Ya Israel Na Qatar 

DRC: Uwahoze Ari Minisitiri W’Ubutabera Yasabiwe Gukora Imirimo Nsimburagifungo

‎Gasabo: Bafatanywe Ibilo 31 By’Urumogi Byavaga i Kirehe Bijya i Muhanga

You Might Also Like

Mu RwandaUbuzimaUmutekano

Musanze: Abanyonzi Bibukijwe Akamaro Ka Gerayo Amahoro

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Rwanda: Abakanishi Bagiye Guhugurwa K’Ugukanika Batiri Za Bisi Z’Amashanyarazi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IbidukikijeMu RwandaUbuzima

Rulindo: Abaturage Biyemeje Kurinda Ibidukikije

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaPolitikiUbukungu

Minisitiri W’Intebe Yasuye Icyanya Cy’Inganda Cya Musanze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?