Haile Marriam Dessalegn wigeze kuba Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia yakiriwe na Perezida Kagame. Ari mu Rwanda mu nama mpuzamahanga imaze iminsi mike ibera mu Rwanda igamije kwiga uko urusobe rw’ibinyabuzima biba mu byanya bikomye rwakomeza kubungabungwa.
Dessalegn yari ari kumwe n’abandi banyacyubahiro barimo Issoufou Mahammoudou wigeze kuyobora Niger n’abandi.
President Kagame today received @IssoufouMhm, @HMDessalegn, @AWFCEO Kaddu Sebunya, Deputy DG of @IUCN Stewart Maginnis, DG of @World_Wildlife Marco Lambertini
and Assistant DG of @UNESCO Shamila Nair-Bedouelle, who are in Kigali for the ongoing Africa Protected Areas Congress. pic.twitter.com/GztmM0v70f— Presidency | Rwanda (@UrugwiroVillage) July 22, 2022
Inama yiga k’uburyo urusobe rw’ibinyabuzima byo byakomeza kurindwa iracyakomeje.
Mu minsi ishize Haile Marriam Dessalegn yifatanyije na Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda Dr Edouard Ngirente ubwo yafunguraga icyanya cy’i Nyandungu.
Mu ijambo rye, Dr Ngirente yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukora uko rushoboye kugira ngo ibinyabuzima biba mu byanya bikomye bikomeze kwitabwaho.
Yavuze ko Pariki ya Nyandungu izafasha abatuye i Kigali guhumuka umwuka mwiza no kubona aho batemberera bitabye ngomba ko bafata imodoka bakajya muri Pariki y’Akagera.
Bisa no kubavuna amaguru!
Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente yavuze ko gushyiraho pariki nk’iriya ari kimwe mu byo u Rwanda rwakoze kugira ngo rukomeze kwita ku bidukikije.
Ati: “ Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje gukomeza kwita ku bidukikije kuko izi neza akamaro kabyo ku buzima bwa muntu mu nzego zitandukanye.”
Dr Ngirente avuga ko uretse kuba kwita ku bidukikije bifasha mu gutuma ubuzima bw’abantu buba bwiza kurushaho, yongeraho ko bitanga n’akazi.
Yunzemo ko 30% by’ubuso bwose bw’u Rwanda buteyeho ishyamba kandi ngo rifatiye runini u Rwanda.
Uretse ishyamba rya Nyungwe, rikaba ari ryo shyamba ry’inzitane rinini kurusha andi, u Rwanda rufite za Pariki zirimo iy’Akagera, Pariki ya Gishwati-Mukura na Pariki y’Ibirunga.
Hagati aho nta makuru arambuye arasohoka ku bikubiye mu biganiro Perezida Kagame yagiranye n’abashyitsi be yakiriye muri Village Urugwiro.
Pariki Ya Nyandungu Ije Gufasha Kigali Kuba Umujyi Uha Abawutuye Ubuhumekero