Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Umujenerali Ukomeye W’Uburusiya Yishwe N’Igisasu Giteze Mu Modoka
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu mahangaPolitiki

Umujenerali Ukomeye W’Uburusiya Yishwe N’Igisasu Giteze Mu Modoka

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 25 April 2025 2:17 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Gen Yaroslav Moskalik yapfiriye mu modoka ubwo yaturikiragamo igisasu, bikekwa ko cyatezwe n’abashyigikiye Ukraine mu ntambara irwana n’Uburusiya.

Bibaye mu gihe kibi kuko intumwa ya Donald Trump yitwa Steve Witkoff iri i Moscow ngo iganire na Trump ku byakorwa ngo intambara imaze igihe muri Ukraine yarashojwe n’Uburusiya ihoshe.

Ikindi ni uko uwo musirikare mukuru apfuye mu masaha make akurikira ibisasu byinshi Uburusiya bwaraye muri Ukraine burashe muri Ukraine bigatuma Perezida wayo wari uri mu ruzinduko muri Afurika y’Epfo ataha igitaraganya.

Zelensky yagiye muri Afurika y’epfo gushaka uko igihugu cye cyagira ijwi rya Afurika mu ntambara kirwana n’Uburusiya.

- Kwmamaza -
Ad imageAd image

Ntacyo ubutegetsi bwa Putin buratangaza kuri icyo gitero, gusa ku ruhande rwa Dipolomasi hakomeje ibiganiro byo kureba uko Ukraine yazafashwa kwiyubaka no kurindwa kuvogerwa n’Uburusiya mu gihe kiri imbere.

Ibiro Ntaramakuru by’Abongereza Reuters bivuga ko hari ibigize iyo gahunda byatunganyijwe n’Abanyamerika babigeza ku Banyaburayi, nyuma nabo babwira Abanyamerika ibyo babona byakorwa.

Ibyo rero nibyo Witkoff yagiye kuganira na Vladmir Putin.

Gahunda y’Abanyamerika isaba Abafaransa n’Abongereza n’abandi bafatanyije gukusanya imbaraga bagashyiraho uburyo bwo kurindira Ukraine umutekano, bakabikora nta uruhare rutaziguye Amerika ibigizemo.

Abanyaburayi bo bavuga ko Amerika idashobora kwiheza muri icyo gikorwa, ahubwo ko igomba gushyiraho uburyo bufatika, bukora nk’uko OTAN/NATO ikora mu kurindira Ukraine umutekano.

- Advertisement -

Abanyaburayi kandi bavuga ko Ukraine idakwiye guhezwa muri OTAN/NATO ahubwo hakwiye kurebwa uko nayo yashyirwa muri uyu muryango.

Iyi ni ingingo Uburusiya budashobora kwemera na gato kuko hari n’abemeza ko ari yo yatumye Putin atangiza iyi ntambara muri Gashyantare, 2022.

Haracyari byinshi bigomba guhabwa umurongo uhamye kugira ngo intambara hagati y’Uburusiya na Ukraine ihoshe.

TAGGED:AbanyaburayifeaturedIgiteroTrumpZelensky
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article APR BBC , UGB Na Dolphin BBC Ya Uganda Yabonye Intsinzi Mu Mikino Yo Kwibuka
Next Article Palestine Yashyizeho Umwanya Wa Visi Perezida
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

FIFA Yafatiye Ibihano Kiyovu Sports FC Na AS Kigali

Ikawa Yatambutse Ku Cyayi Mu Kwinjiriza u Rwanda Amadovize

UBUSESENGUZI: Urugendo Rwa Trump Mu Bihugu By’Abarabu Ruhatse Iki?

DRC: Impaka Ni Zose Ku Cyemezo Cyo Gucukura Petelori Mu Mariba 52

Perezida Wa Senegal Yaratiye Amahanga u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kagame Ari Mu Bufaransa 

Abasirikare Batatu B’u Rwanda Biciwe Muri Mozambique 

Roma: Gutora Papa Ku Munsi Wa Mbere Byananiranye

Equity Group Igiye Guteza Imbere Imishinga Yo Mu Rwanda No Muri DRC

Bobi Wine Agiye Kongera Kwiyamamariza Kuyobora Uganda

You Might Also Like

Mu mahangaUmutekano

DRC: Umusirikare Yarasiye Abantu Mu Kiliziya 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Ngirente Ashima Uruhare Rwa Rwandair Mu Guhuza Afurika

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

U Rwanda Rurafungura Ambasade Muri Hongrie

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbumenyi N'Ubuhanga

Niba Utabasha Guhagarara K’Ukuguru Kumwe Mu Masogonda 10 Umenye Ko Washaje…

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • [email protected]
  • [email protected]
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?