Perezida Kagame Yakiriye Mugenzi We Wa Tchèque

Petr Pavel uyobora Repubulika ya Tchèque yageze mu Rwanda yakirwa na mugenzi Paul Kagame uyobora u Rwanda. Uyu mugabo ufite ipeti rya Jenerali aje mu Rwanda kwifatanya n’abandi mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Abandi bashyitsi bageze mu Rwanda kuri uyu wa Gatandatu ni Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia Dr. Ahmed ariko hari n’amakuru avuga ko na Perezida wa Israel azagera mu Rwanda kuri iki Cyumweru ku munsi nyirizina wo gutangiza Icyunamo ku nshuro ya 30.

Repubulika ya Tchèque ni igihugu kiri mu Burayi bwo Hagati.

Umurwa mukuru wacyo ni Prague kikaba kimwe mu bihugu by’Uburayi bidakora ku Nyanja iyo ari yo yose.

- Kwmamaza -

Gituranye na Autriche mu Majyepfo, Ubudage mu Burengerazuba, Pologne mu Majyaruguru ashyira Uburasirazuba na Slovakia mu Majyepfo ashyira Uburasirazuba.

Ubukungu bw’iki gihugu bishingiye ku bwokorezi bugezweho, inganda zikora ibintu byoherezwa hanze, ubukerarugendo n’ubushakashatsi.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version