Ubutasi Bwa DRC Bumaranye Amezi Atatu Umujyanama Wa Corneille Nangaa

Eric Nkuba Shebandu w’imyaka 52 y’amavuko ku wa Gatatu taliki 05, Mata, 2024 yeretswe itangazamakuru rikorera muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo nyuma y’ifatwa rye ryabaye muri Mutarama, uyu mwaka.

Yabanje gufatirwa ku kibuga cy’indege cya Dar es Salaam muri Tanzania ubutegetsi bw’iki gihugu bumusubiza Repubulika ya Demukarasi ya Congo.

Uyu mugabo mu mpera za 2023 yari asanzwe ari Umunyamabanga w’Ishyaka riherutse gushingwa na Corneille Nangaa rihuriwemo n’imitwe itandukanye irimo na M23.

Baryise Alliance Fleuve Congo rikemeza ko riharanira gukuraho ubutegetsi bw’igitugu bwa Perezida Felix Tshisekedi.

- Advertisement -

Umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa, RFI, witwa Pascal Mulegwa yatangarije kuri X ko urwego rwa Tanzania rushinzwe abinjira n’abasohoka ari rwo rwafashe Eric Nkuba Shebandu rumusubiza ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Mulegwa avuga ko hari ibaruwa yanditswe n’abo mu muryango wa Nkuba bayandikiye Ambasaderi wa Tanzania i Kinshasa irimo ubutumwa buvuga ko uburyo yafashwemo budakurikije amategeko mpuzamahanga.

Abo mu muryango we kandi banenga ibyo Tanzania yakoze kuko ngo bidakwiye gukorwa n’igihugu nkayo gisanzwe kizwiho gukurikiza amahame ya Demukarasi.

Ubwo M23 yihuzaga na Corneille Nangaa n’indi mitwe ya gisirikare, bakoze icyo bise Alliance Fleuve Congo bemeza ko Corneille Nangaa aba umuhuzabikorwa w’iri huriro.

Icyo gihe hari amafoto n’amashusho byashyizwe kuri X byerekana Eric Nkuba Shebandu ari kumwe na Corneille Nangaa, Gen Makenga, Bertrand Bisiimwa, Col Byamungu na Col Nzinzi bo muri M23.

Eric Nkuba( ubanza ibumoso)
Aha yari ari kumwe n’abagaba bakuru ba M23

Amakuru ataratangazwa n’urwego rudafite aho ruhengamiye avuga ko Eric Nkuba yafashwe muri Mutarama, 2024 Tanzania imuha Repubulika ya Demukarasi ya Congo, nayo imara amezi atatu itaramwereka itangazamakuru.

Nyuma yo gufatwa, abashinzwe iperereza rya DRC babajije uyu mugabo abandi bantu baba bakorana yeruramo izina rya Joseph Kabila.

Umva video yabivuzemo:

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version