Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakomoje Ku Bibazo By’Ifungwa Ry’Umupaka Wa Uganda
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yakomoje Ku Bibazo By’Ifungwa Ry’Umupaka Wa Uganda

admin
Last updated: 21 November 2021 10:08 pm
admin
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yavuze ko ibibazo biri mu mubano w’u Rwanda na Uganda bikeneye gushakirwa umuti mbere y’uko havugwa ibijyanye no gufungura umupaka, kubera ko ukwiye kuba ukoreshwa n’abaturage nyamara bakomeje guhohoterwa.

Perezida Kagame yagarutse ku kibazo cya Uganda mu kiganiro yagiranya na Al Jazeera, cyasohotse kuri uyu wa Gatandatu.

Yabajijwe ku mubano w’u Rwanda na Uganda niba waba urimo kujya mu buryo, cyangwa ingaruka ugira ku karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Yagize ati “Ntabwo birakemuka, ntekereza ko hakiri ibibazo bigikeneye gukemurwa, birasaba ubushake bwa buri ruhande. Ntekereza ko ibihugu byombi bizakomeza gushaka igisubizo ku bibazo bihari. Twumva impamvu yabyo, bityo dukwiye no kubona uburyo bwo kubirenga no kubyumva neza kurusha uko byakomeje kugenda.”

Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame ikibazo nyakuri kiri hagati y’u Rwanda na Uganda.

Yasubije ko hakomeje kubaho umwanya wo kuganira ku bibazo bihari mu buryo bweruye, ariko umuti utaraboneka.

Yagize ati “Igice kinini cy’umupaka kirafunze, abantu bamwe bakavuga ngo mufungure umupaka dukore ubucuruzi, ari nabyo buri wese ashaka mu karere kose. Kuri twe ikibazo ni icyatumye umupaka ufungwa gikeneye gusubizwa mbere y’uko umupaka ufungurwa.”

“Twageze aho Abanyarwanda bahura n’ibibazo cyangwa batemerewe kujya muri Uganda ngo bakore ibyabo uko bisanzwe, ubuyobozi muri Uganda bukabafata aho bubabonye hose, hari inzitwazo nyinshi bazana, bakavuga umutekano muke uterwa n’Abanyarwanda.”

Yavuze ko u Rwanda rwakomeje kugaragaza uburyo abanyarwanda batotezwa iyo bageze muri Uganda, nyamara Abanya-Uganda mu Rwanda ntibigeze bahura n’ibibazo nk’ibyo.

Ati “Kandi ikibazo ni uko iyo uvuze gufunga umupaka, umupaka ni uw’abantu bambuka, bagenda bagaruka.”

Umunyamakuru yabajije Perezida Kagame niba avugana na Perezida Museveni, asubiza ko bajyaga bavugana, ariko mu gihe gishize byarahagaze.

Yakomeje ati “Hashize igihe kandi kugeza ibi bibazo bikemutse, kuvugana ntabwo ari ugupfa kuvugana gusa, tuvugana kubera ko tubanye, ko dufite ibintu dushaka gufatanya, igihe atari byo kuvugana byashingira kuki?”

Uretse ibibazo byo guhohotera abanyarwanda bajya muri Uganda, u Rwanda rwakomeje gushinja icyo gihugu gucumbikira abakomeje gucura imigambi yo kuruhungabanyiriza umutekano.

Ibyo bihugu byakomeje kuganira bigizwemo uruhare b’abahuza barimo Repubulika ya Demokarasi ya Congo na Angola.

Mu nama ya kane yabereye ku mupaka wa Gatuna/Katuna ku wa 21 Gashyantare 2020, yahaye Uganda ukwezi kumwe ngo isuzume ibirego byose by’u Rwanda ku bikorwa bibera ku butaka bwayo bigamije kuruhungabanyiriza umutekano.

Mu gihe yasanga bifite ishingiro, yagombaga gufata ingamba zose zatuma bidasubira.

Imyanzuro yakomezaga iti “Uwo mwanzuro nushyirwa mu bikorwa ndetse bikamenyeshwa abakuru b’ibihugu, abahuza bazakoranya mu minsi 15, inama izabera i Gatuna/Katuna, izafungura imipaka ku mugaragaro inasubiza muburyo umubano hagati y’ibihugu byombi.”

Gusa icyorezo cya COVID-19 cyahise gitera, kibangamira inama zateganywaga.

Uganda yanakomeje kunangira ku igenzura yari yasabwe, bituma hatagira indi ntambwe iterwa mu rugendo rwo kuzahura umubano.

Perezida Kagame aganira na Ali Aldafiri

 

TAGGED:Al JazeerafeaturedPaul KagameUgandaYoweri Museveni
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Manchester United Yirukanye Umutoza Ole Gunnar Solskjær
Next Article Hari Intambwe Ikomeye Imaze Guterwa – Kagame Avuga Ku Rugamba Rwo Muri Mozambique
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Hari Icyo RSSB Isaba Abashaka Kuzahabwa RAMA

FERWAFA Yagennye Umubare Mushya W’Abanyamahanga Mu Ikipe Yitabiriye Shampiyona

Congo Yarenze Umurongo Utukura Ubwo Yavugaga Ko Dukora Jenoside- Amb.Urujeni

Ibyahoze Ari Ibiryabarezi Binagurwamo Ibikoresho By’Ingirakamaro

Asaba Ko Drones Nini Zazakoreshwa Mu Kubagezaho Intanga

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Icyo Abazasiganwa Mu Irushanwa Ry’Isi Ry’Amagare Bavuga Ku Mihanda Y’u Rwanda

Trump Yategetse Hamas Guhita Irekura Abanya Israel Bose Yashimuse

Groupe Kassav Niyo Izasusurutsa Abazita Ingagi Amazina

Twishimiye Drones Zitwara Abagenzi-Kagame Avuga Ku Ikoranabuhanga Mu By’Indege

Amerika Ikomeje Kureshya DRC Ku Byerekeye Amabuye Y’Agaciro

You Might Also Like

Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Harateganywa Visit Rwanda Muri Brazil

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Imibereho Y'AbaturageMu RwandaUmutekano

RIB Ibakurikiranyeho Gukoresha Telefoni Bagatekera Abandi Umutwe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
IkoranabuhangaMu RwandaUbukungu

Rwanda: Bidatinze Drones Zizageza Ibicuruzwa Mu Ngo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Minisitiri W’Intebe W’Ubufaransa Ashobora Kweguzwa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?