Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yakoranyije Inama Idasanzwe Kuri COVID-19
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Icyorezo COVID-19Politiki

Perezida Kagame Yakoranyije Inama Idasanzwe Kuri COVID-19

Last updated: 21 June 2021 7:02 pm
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yayoboye inama y’abaminisitiri idasanzwe, isuzumira hamwe ingingo zirimo ingamba nshya zo kurwanya Covid-19 mu gihugu.

Ni inama ibaye mu gihe ubwandu bushya bwa Covid-19 bukomeje kwiyongera.

Inama iheruka yabaye ku wa 12 Kamena 2021, ifata ibyemezo birimo ko ingendo zemewe hagati ya saa kumi za mugitondo na saa tatu z’ijoro, mu gihe zarangiraga saa yine.

Ni amabwiriza ariko atarabasha gukemura ikibazo kuko iyo nama yabaye hamaze kwandura abantu 28,146 none kuri iki Cyumweru bari bamaze kuba 30,813. Bivuze ko mu minsi umunani yonyine handuye ahantu 2,667. Abapfuye nabo biyongereyeho 12, bava kuri 370 bagera kuri 382.

Byitezwe ko ingamba zisanzwe ziza gukazwa. Ibyemezo bikomeye kurusha ibindi birimo kwemeza ko ingendo zihuza Kigali n’utundi turere zitemewe cyangwa abantu bagasabwa kuguma mu ngo.

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel aheruka kuvuga ko mu byazamuye ubwandu bushya harimo kudohoka ku mabwiriza yo kwirinda, cyane cyane ahahurira abantu benshi nko mu masoko.

Harimo kandi urujya n’uruza rw’abantu bambutse imipaka ubwo ikirunga cya Nyiragongo cyo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyarukaga, kimwe n’izamuka ry’ubwandu bwa COVID-19 muri Uganda.

Muri izo mpamvu harimo n’ubwandu bwa COVID-19 mu mashuri.

Icyo gihe Minisitiri Ngamije yavuze ko ubwandu mu Rwanda bugeze hafi ku bantu 20/100.000, mu gihe iyo urenze 20-50/100.000, icyorezo kiba gutangiye gufata ibtera ariko bitarakara.

Mu kwezi kwa munani umwaka ushize ubwandu bwageze ku bantu 75/100.000, naho muri Mutarama uyu mwaka ubwo habaga guma mu rugo bwari bugeze ku bantu 120/100.000.

Mu ngamba ziheruka gushyirwaho kandi harimo ko Akarere ka Rubavu kashyizwe muri Guma Mu Karere, mu gihe ibice cyane cyane bikora kuri Uganda ingendo zisozwa saa moya z’ijoro.

TAGGED:COVID-19featuredPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article U Rwanda ‘Rurahabwa Amahirwe’ Yo Kubakwamo Uruganda Rukora Inkingo Za COVID
Next Article COVID-19: Saa Moya Na Guma Mu Karere Byagarutse
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Kagame Yibukije Abanyaburayi Akamaro Ko Gukorana Neza N’Abanyafurika

Gasabo: Arakekwaho Kwangiza Amapiloni Y’Amashanyarazi

Ab’i Rwamagana N’i Kigali Bagiye Kubona Andi Mazi Meza

Israel Na Hamas Basinye Icyiciro Kibanza Cy’Amasezerano Y’Amahoro Ya Trump

Ingabire Immaculée Wayoboraga Transparency Yatabarutse

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Abanyarwandakazi Barangije Amasomo Ya Ofisiye Muri Polisi Ya Singapore

Rwanda: Bariga Guhunika Umusaruro Ngo Inzara Izacike

Israel N’U Rwanda Twanze Guheranwa N’Amateka Mabi- Ambasaderi Einat

U Rwanda Ruzakira Inama Y’Abaminisitiri B’Ububanyi N’amahanga Mu Bihugu Bivuga Igifaransa

Musanze: Umusore Na Nyina Bafatanywe Urumogi

You Might Also Like

Mu RwandaUbukungu

Bwa Mbere Ikilo Cy’Ikawa Y’u Rwanda Cyaguzwe $88.18

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Bafatanywe Intsinga Za Metero 250 Bikekwa Ko Bibye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaRwiyemezamirimoUmutekano

Hamas Yasabye Israel Kuyiha Umurambo Wa Yahya Sinwar

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahangaPolitiki

Macron Mu Ihurizo Ryo Kubona Minisitiri W’Intebe Uhamye 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?