Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yandikiye Perezida Ndayishimiye
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yandikiye Perezida Ndayishimiye

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 02 July 2021 12:44 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ibaruwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yoherereje mugenzi we w’u Burundi akayishikirizwa na Minisitiri w’Intebe, yanditse mo ko ateganya kuzahura nawe.

Ibaruwa Perezida Kagame yoherereje Ndayishimiye yari igamije kumushimira kuba yaratumiye u Rwanda mu kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’u Burundi.

Kagame yabwiye Ndayishimiye ko yari bwishimire kuza muri biriya birori, ariko ko atashoboye kuhagera ariko yohereje itsinda riyobowe na Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente.

Yamubwiye ko umubano mwiza w’Abarundi n’Abanyarwanda ari uwa kera kandi ko werekana ubuvandimwe hagati yabo.

Ibaruwa Perezida Kagame yoherereje mugenzi we w’u Burundi

Kuva mu mwaka wa 2015 ni ubwa mbere Umuyobozi mukuru ku rwego rwa Minisitiri w’Intebe mu Rwanda asuye u Burundi. Byabaye kuri uyu wa Kane tariki 01, Nyakanga, 2021 ubwo Dr Edouard Ngirente yitabiraga umuhango  wo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bw’u Burundi.

U Rwanda n’u Burundi ni ibihugu byaturanye kuva kera kandi bifite byinshi bihuriyeho.

Mu muco, mu rurimi no mu migirire, hari ibintu byinshi bihuza Abanyarwanda n’Abarundi k’uburyo hari abavuga ko ari abavandimwe, ko ari bene mugabo umwe.

N’ubwo kuva mu mwaka wa 2015 kugeza mu mezi make ashize, umubano w’ibihugu byombi utabaye mwiza, muri iki gihe hari ibigaragaza ko ibintu bigenda bisubira mu buryo buhoro buhoro.

TAGGED:AbavandimwefeaturedInyandikoKagameNdayishimiye
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Inama IMF Yageneye Ibihugu By’Afurika Yo Munsi Y’Ubutayu Bwa Sahara
Next Article Impamvu COVID-19 Ikwiye Gutera Ubwoba Kurusha Uko Byahoze
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Umuyobozi Mu Ngabo Za Jamaica Yasuye RDF Ikorera Muri Iki Gihugu

Gukosoza Amakosa Mu Irangamimerere Biracyari Ikibazo Ku Irangamuntu Koranabuhanga

Tekeniki Zifasha Inyoni Kuguruka Zigishije Abantu Gukora Indege

Intambara Ya Dipolomasi Hagati Ya Israel Na Afurika Y’Epfo Irafata Indi Ntera

DRC: Abantu 200 Bishwe N’Ikirombe

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Amerika Irashaka Intambara Yeruye Na Iran

Burundi: Haravugwa Guhangana Hagati Ya Ndayishimiye N’Umunyamabanga  Wa CNDD-FDD

U Rwanda Rurashaka Ko Ubwongereza Buruha Amafaranga Yarwo Yose

Uko RURA Yabangamiye Ishoramari Ry’Abahoze Mu Ngabo

Kigali: Umusore Yishe Mugenzi We Amuziza Umukobwa

You Might Also Like

Imibereho Y'AbaturageMu mahanga

Burundi: Hari Ibice Biri Kuba Ubutayu Kubera Amapfa

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbubanyi n'Amahanga

Umuhuza Wa Afurika Yunze Ubumwe Mu Kibazo Cy’u Rwanda Na DRC Ari i Kigali

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUbukungu

Mobicash Yabaye Ihagaritswe 

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu RwandaUmutekano

Hemejwe Umushinga W’Itegeko Rishyiraho Kaminuza Y’Ingabo Z’u Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?