Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yasabye Abayobozi Kugira Imikorere Ijyanye n’Igihe
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Mu Rwanda

Perezida Kagame Yasabye Abayobozi Kugira Imikorere Ijyanye n’Igihe

Last updated: 06 September 2021 2:27 pm
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yasabye abayobozi bashya kubakira ku bunararibonye bafite kugira ngo babashe gufasha Abanyarwanda gutera intambwe mu mibereho yabo, kandi aho ibintu byagiye bigenda nabi bakavanamo amasomo.

Kuri uyu wa Mbere nibwo yakiriye indahiro ya Dr. Jean Damascene Bizimana nka Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu ; Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka Lt. Gen. Mubaraka Muganga na Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Imfungwa n’Abagororwa (RCS), CG Juvenal Marizamunda.

Abandi ni Umuyobozi wungirije wa Polisi y’u Rwanda, DCG Ujeneza Jeanne Chantal na Colonel Jean Paul Nyirubutama uheruka kugirwa Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza n’umutekano, NISS.

Perezida Kagame yavuze ko basanzwe bafite imirimo bakora, ku buryo ubwo bunararibonye bagomba kubushingiraho mu guteza imbere igihugu.

Ati “Icyo rero duteze kuri abA bayobozi ni ukudufasha kunoza no kuyobora gahunda n’uburyo bwo kubikora. Ngira ngo igikwiriye kwibutswa kindi ni uko igihe kibaye kirekire nyine turi muri iyi mirimo, hari byinshi duhura nabyo, dukora, tuba dukwiye kubivanamo n’isomo ryo kugira ngo amakosa aba yarakozwe mu bihe tumaze kunyuramo, ibihe byashize, ataba yakongera gusubirwa, ahubwo tukiga ibishya n’uburyo bwo kubikora bijyanye n’igihe tugezemo.”

Yavuze ko muri aba bayobozi barahiye, icyabaye kuri bamwe ari uguhindurirwa imirimo abandi bikaba kuzamuka mu ntera no guhindura urwego bakoreragamo.

Yakomeje ati “Byose biba bikwiye kuba ari umusingi ukomeye ugaragara tumaze kubaka, igisigaye ni ukubakira kuri uwo musingi utajegajega.”

Yabwiye abayobozi bashya ko baje kunganira abasanzwe ngo igihugu kibashe gutera intwambwe mu mikorere ihamye no kugeza ku banyarwanda ibyo “bakwiriye kuba bagezwaho uko ibihe biha ibindi.”

Perezida Kagame yabibukije ko kugira ngo bagere ku nshingano zabo bizabasaba gufatanya n’abandi.

Yakomeje ati “Nta muntu ushobora gukora wenyine ngo agere kure cyangwa ageze igihugu kure, iteka bidusaba ko abantu bahuza, buzuzanya mu bikorwa, bityo nibwo byoroha kugira ngo tugere ku nshingano twihaye.”

Perezida Kagame yavuze ko muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19 hari ingamba zashyizweho, asaba abayobozi ko mu nshingano bafite bagomba gushakisha ubuzima bwiza bw’abo bayobora.

TAGGED:featuredIndahiroPaul Kagame
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RwandAir Igiye Gusubukura Ingendo Zijya Muri Uganda No Mu Buhinde
Next Article Yafashwe Nyuma Yo Kwandika Umukobwa w’Inshuti Ye Mu Bakingiwe COVID-19
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Ikigo Rio Tinto Kigiye Kwihuza Na Glencore Bikore Icya Mbere Ku Isi Gicukura Amabuye Y’Agaciro

Amerika Izashora Miliyari $100 Zo Gucukura Petelori Ya Venezuela

Raporo Ya UN Ihamya Ko Kinshasa Igikorana Na FDLR

Ambasaderi Wa Brésil Atanga Ikizere Ko Visit Rwanda Izagera Iwabo

Hari Umwuka Mubi Hagati Ya DRC Na Zambia

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

Kamonyi: Imodoka Itwara Abagenzi Yakoze Impanuka Ikomeye

Guinée Equatoriale Yahinduye Umurwa Wayo Mukuru 

Amerika Yarashe Rwagati Muri Venezuela 

Karongi: Abo Mu Nkambi Ya Kiziba Nabo Bamaganye Ingengabitekerezo Iba i Kinshasa

Kirehe-Ngoma: Koperative Yejeje Umuceri None Uri Gupfa Ubusa

You Might Also Like

Ubukungu

Gatsibo: Bizeye Kuzabona Amazi Yiyongera Kuyo Basanganywe

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Amerika Irashaka ‘Kugura’ Greenland

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ubukungu

2025: Umwaka Ikawa Y’u Rwanda Yarwinjirije Amadolari Menshi Kurusha Indi

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Abagore 30 Mu Bakomando Ba RCS Batojwe Gutabara Aho Rukomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?