Umukuru w’Igihugu yaraye ashimiye Abanyarwanda umurava bashyize mu gufana shampiyona y’amagare yari imaze icyumweru ikinirwa mu Rwanda.
Kuri X/Twitter yanditse ati: “U Rwanda rutewe ishema no kuba rwakiriye iyi Shampiyona y’Isi y’Amagare ya UCI. Ndashimira abakinnyi bose bahatanye mu bice binyuranye by’Umurwa Mukuru wacu, ibyo bagezeho no kwihangana bagaragaje.”
Kagame yashimye inzego z’umutekano zose mu nshingano zazo zakoze uko zishoboye ibintu byose bigenda neza.
Umukuru w’Igihugu kandi yashimiye Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umukino w’Amagare ku Isi (UCI), David Lappartient n’abagize uruhare ngo iri rushanwa ribe iry’amateka.
Kuri iki Cyumweru nibwo shampiyona y’amagare yaberaga mu Rwanda yarangiye itwarwa n’umunya Slovenia witwa Tadej Pogačar.
Yari amaze amasaha arenga atandatu yiruka intera ya Kilometero zirenga 260.
Uyu mugabo w’imyaka 27 niwe kandi watwaye iyo mu mwaka wa 2024 yabereye i Zurich mu Busuwisi.
Perezida Kagame niwe wamuhaye umudali wa zahabu.
Uwa kabiri yabaye Umubiligi atwara umudali w’ifeza n’aho uwa gatatu aba Umunya Ireland wahawe umudali w’umuringa.