Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yasuye Ishuri Rikuru Rya Gisirikare Muri Mauritania
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Kagame Yasuye Ishuri Rikuru Rya Gisirikare Muri Mauritania

Umwanditsi wa Taarifa
Last updated: 24 February 2022 2:49 pm
Umwanditsi wa Taarifa
Share
SHARE

Mu ruzinduko arimo muri Mauritania,  Perezida Kagame yasuye ishuri rikuru rya gisirikare ryitwa Collège de Défense du G5 Sahel. Ni ishuri riri mu Murwa mukuru Nouakchott. Ryigisha kandi rigahugura abasirikare bo mu bihugu bitanu biri mu gice Mauritania iherereyemo.

Iri shuri rihugura n’abandi basirikare bo mu bindi bihugu byitaruye Mauritania.

Ikirango cy’iri shuri rya Kaminuza

Mu masaha y’umugoroba ku isaha y’i Kigali nibwo Perezida Paul Kagame yageze i Nouakchott muri Mauritania mu ruzinduko ari buganiriremo na mugenzi we Ould Ghazouani uyobora Mauritania.

Yabanje gusuhuzwa n’abayobozi bakuru mu ngabo za Mauritania

Nyuma yo kwakirwa ku kibuga cy’indege, Perezida Kagame yakomereje ku Biro bikuru by’Umukuru wa Mauritania yakirwa na mugenzi we.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kane taliki 24, Gashyantare, 2022 Abakuru b’ibihugu byombi bari buhagararire igikorwa cyo gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati y’u Rwanda na Mauritania.

Ni amasezerano mu bufatanye mu by’umutekano, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro no mu zindi nzego ibihugu byombi bifitemo inyungu.

Yagiye muri iki gihugu gikora ku  Nyanja avuye gusura Senegal aho yifatanyije na bagenzi  Macky Sall wa Senegal na Recip Erdogan wa Turikiya ubwo bafunguraga Stade ngari cyane yitiriwe Abdoulaye Wade yuzuye muri Senegal.

Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu  Stéphanie Nyombayire yabwiye RBA ko kubaka Stade nk’iyuzuye muri Senegal ndetse n’indi u Rwanda rugiye kubaka ifite ubushobozi bwo kwakira abantu barenga 40 000 ari ikimenyetso cy’iterambere rya siporo muri Afurika.

Tugarutse ku rugendo rwa Paul Kagame muri Mauritania ni ngombwa kumenya ko ari ubwa mbere asuye kiriya gihugu nk’Umukuru w’igihugu usuye mugenzi we bakagirana ibiganiro bireba ibihugu byabo gusa.

Gusa sibwo bwa mbere Perezida Kagame ageze muri kiriya gihugu kuko yigeze kujyayo akiri Perezida w’Umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Mu biganiro by’aba bakuru b’ibihugu bashobora kuza kuganira ku bibazo biri muri Mali.

Kagame Muri Mauritania YAGANIRIYE Na Mugenzi We Mohamed Ould Ghazouani

TAGGED:featuredIkigoIngaboKagameMauritania
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article Polisi Y’u Rwanda Imaze Gusinyana N’Izo Mu Mahanga Amasezerano 15
Next Article Twasuye u Rwanda Kuko Ari Ahantu Heza Ho Kwigira Uko Amahoro Arindwa- Senateri Wo Muri Zimbabwe
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

Abanya Eritrea Baba Muri Amerika Baje Gushora Mu Mikino Mu Rwanda

Zelenskyy Aribaza Ukuntu Azemera Guha Uburusiya Ubutaka Bikamushobera

Israel Yishe Umuyobozi Ukomeye Wa Hezbollah Imusanze Muri Lebanon

DRC: Bashyinguye Bundi Bushya Nyuma Y’Uko Imyuzure Ishenye Irimbi

Imbuto N’Imboga Biri Mu Bikomeje Kwinjiriza u Rwanda

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

RDB Yakoresheje Imibare Inyomoza Abanditse Ko Abanyamerika Bashora Mu Rwanda Bagabanutse

Abo YouTube Ihemba Bize Uko Ubwenge Buhangano Bwarushaho Kubungura

IVUGURUYE: Umuyobozi W’Ikirenga Wa Qatar Yageze i Kigali

Abanyarwanda Icyo Bakwiyemeza Nticyabananira- Maj Gen (Rtd) Jack Nziza

Nta Muntu Uri Hejuru Y’Amategeko- Rutikanga Avuga Ku Ifungwa Ry’Abanya Sudani

You Might Also Like

Ububanyi n'Amahanga

Kagame Yaganiriye Na Touadéra Uko RDF Yakomeza Imikoranire N’Ingabo Ze

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Ububanyi n'Amahanga

Perezida Wa Centrafrique Ari Mu Rwanda

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu Rwanda

Umuyobozi Wa Imbuto Foundation Hari Icyo Asaba Abato

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Abajenerali 21 Ba DRC Baravugwaho Kuyigambanira

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?