Perezida Kagame Yatangaje Amazina Yise Abuzukuru Be

Mu kiganiro yagiranye n’abitabiriye munsi mpuzamahanga wahariwe umugore, Perezida Kagame yahishuriye abantu amazina yise abuzukuru be babiri. Umukuru yamwise Abe, umuto amwita Agwize.

Kagame avuga ko mbere yo kubita amazina, yabanje kubisaba uburenganzira ababyeyi babo ari abo Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma.

Avuga ko ajya kwita umwuzukuru wa mbere izina Abe, yabitewe n’uko yashakaga ko azaba uwo ari we, uwo yifuza kuba we.

Izina Abe ngo yarikuye mu nshinga ‘Kuba’.

- Advertisement -

Kagame avuga ko uwa kabiri mu buzukuru we ukurikira uwa mbere yamuhaye izina rya Agwize.

Ati: “ Kugwiza bivuze uburumbuke. Agwize ibyo azatunga, ibyo yifuza, indangagaciro…byose abigwize.”

Kagame n’abuzukuru be Abe na Agwize

Avuga ko mu kubita ayo mazina, yaboneyeho umwanya wo kwinigura kugira ngo icyo yifuriza abo buzukuru be n’Abanyarwanda muri rusange kibe kirimo.

 

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version