Uruhare Rw’Umugore Mu Ikawa Y’u Rwanda

Imibare ivuga ko mu Rwanda hose abahinga ikawa ari abantu 400,000, muri bo abagore ni 128,000 bakaba bangana na 32%. Ibigo 117 ni byo byohereza ikawa hanze, muri byo ibiyoborwa n’abagore  ni 28 bingana na 24%.

Ikigo cy’igihugu gishinzwe gutunganywa ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherezwa hanze, NAEB, kivuga ko mu Rwanda hari ahantu 100 hatekerwa ikawa(coffee shops), ahacungwa n’abagore nka ba nyiraho hangana na 30%.

Icyakora ikawa yose Abanyarwanda beza siko bayohereza hanze nk’uko byahoze mbere kuko hari igera kuri toni miliyoni imwe banywa ubwabo.

Ni nke ariko ugereranyije n’iyo buhereza hanze.

- Advertisement -

Imibare iheruka igaragaza ko guhera muri Mutarama kugeza muri Kamena, 2023 u Rwanda rwejeje ikawa ingana na toni miliyoni 5.5, ingana na toni miliyoni 4.9 yoherezwa hanze.

Iyo kawa yose yinjije miliyoni $25.3.

Ikawa ni ingenzi mu bukungu bw’u Rwanda

Mu gihe nk’icyo cy’umwaka wa 2022, u Rwanda rwohereje hanze toni miliyoni ebyiri zinjiza miliyoni $14.4.

Ku kigo nka NAEB ntabwo iki ari ikibazo kubera ko inshingano zacyo ari ukohereza ikawa cyangwa ibindi bihingwa hanze, bikinjiriza u Rwanda amadovize.

Mu rwego rwo kongera umusaruro w’ikawa, Kabayija Eric ushinzwe imishinga muri NAEB yabwiye RBA ko bafite gahunda yo kongera umusaruro wayo binyuze mu guha abantu ingemwe nziza, ariko ngo mu gutubura izo ngemwe, abagore nibo bazahabwamo akazi.

Abagore bafite akamaro mu bukungu bw’u Rwanda

Leta iteganya ko hari n’amafaranga azaca muri za Banki agenewe abagore bakora ubwo buhinzi kugira ngo umuhinzi abone inguzanyo runaka, hanyuma Leta imwunganire.

Abagore bafite za coffee shops bariyongera

Hasigaye igihe gito ngo isizeni igere, basarura ikawa.

Share This Article
Tanga igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Exit mobile version