Taarifa
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Reading: Perezida Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri
Font ResizerAa
TaarifaTaarifa
  • English VesrsionEnglish VesrsionEnglish Vesrsion
Search
  • Ahabanza
  • Mu Rwanda
  • Mu mahanga
  • Ubukungu
  • Politiki
  • Imikino
  • Imyidagaduro
Have an existing account? Sign In
Follow US
© 2022 Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
Politiki

Perezida Kagame Yayoboye Inama Y’Abaminisitiri

Last updated: 05 May 2021 4:48 pm
Share
SHARE

Perezida Paul Kagame yayoboye Inama y’Abaminisitiri, yitezwemo ingamba nshya zo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 mu gihugu.

Inama iheruka yabaye ku wa 19 Mata 2021, iganira kuri raporo icukumbuye ku ruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yiswe ‘Jenoside Yagaragariraga Buri Wese: Uruhare Rwa Leta y’u Bufaransa Muri Jenoside Yakorewe Abatutsi mu Rwanda”.

Yakozwe n’ikigo cy’abunganizi mu mategeko Levy Firestone Muse LLP cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bisabwe na Guverinoma y’u Rwanda mu 2017.

Icyo gihe ntacyo yavuze ku ngamba zo kurwanya COVID-19, kuko zaherukaga gufatwa mu nama yo ku wa 14 Mata 2021, zubahirizwa guhera ku wa 15 Mata kandi byemezwa ko zizavugururwa nyuma y’ibyumweru bibiri.

Inama yo kuri uyu wa Gatatu ikoranye mu gihe ibyumweru bibiri ziriya ngamba zateganyirijwe kimaze kurengaho hafi iminsi itanu.

Mu byemezo bitegerejwe kandi harimo gushimangira igihe abantu batagomba kurenza batarataha, ubu kiri hagati ya saa kumi z’ijoro na saa tatu z’ijoro, no kuba imodoka rusange z’abagenzi zitwara abatarenze 50% by’ubushobozi bwazo, hakemezwa niba biguma gutyo cyangwa bihinduka.

Hari n’imirenge itandatu yo mu turere twa Huye, Gisagara na Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, guhera ku wa 7 Mata 2021 yashyizwe muri Guma mu rugo y’ibyumweru bitatu mu itangazo rya Minisiteri y’Ubutegeti bw’igihugu, hagamijwe guhagarika ubwiyongere bukabije bw’ubwandu bwa COVID-19.

Ibyo byumweru bitatu nabyo byarashize, ariko ntabwo harasokoka ikindi cyemezo cya Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu cyangwa urundi rwego, rwemeza niba yongerwa cyangwa ikurwaho.

TAGGED:AbaminisitirifeaturedKagama
Share This Article
Facebook Twitter Whatsapp Whatsapp Telegram Threads
Previous Article RIB Yataye Muri Yombi Umushinjacyaha Ukekwaho Ruswa
Next Article Perezida Kagame Yakiriye Cardinal Kambanda
Tanga igitekerezo

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

- Advertisement -

Aheruka

DRC: Yarashe Afande We Amuziza Kumurira Amafaranga

Hari Abayobozi Muri Guverinoma Bagiye Gusuzumisha Imyotsi Yo Mu Modoka Zabo

Suluhu Yatangajwe Ko Yatsinze Amatora Y’Umukuru W’Igihugu

Abanyamakuru Bashyiriweho Aho Batemerewe Mu Biro Bya Trump

Uruhare Rw’Abaturage Mu Bibakorerwa Nirwo Rwego Rwongereye Amanota Abaturage Baha Inzego

- Advertisement -
Ad imageAd image
- Advertisement -

Trending News

DRC: Amakamyo 100 Yaheze Mu Byondo

Hari Isezerano BK Iha Abafite Inganda Z’Ikawa…

Trump Arashaka Gukura Ubushinwa Ku Ntebe Y’Isi Mu Kugura Amabuye Y’Agaciro ‘Adasanzwe’

Kwibwira Ko Umushinga Mwiza Wose Ukwiye Inguzanyo Ni Ukwibeshya-Patience Mutesi Uyobora BPR

Zaria Igiye Kubona Umufatanyabikorwa Ukomeye

You Might Also Like

Mu mahanga

Perezida W’Ubushinwa Yasabye Amerika Kubaha Ubukungu Bw’Igihugu Cye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Muramu Wa Vital Kamerhe Niwe Mukandida Wo Kumusimbura Kuyobora Inteko

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Mu Bufaransa Haraba Inama Ikomeye Ku Bibazo Biri Mu Karere u Rwanda Ruherereyemo

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa
Mu mahanga

Tanzania: Mu Matora Y’Uwasimbura Samia Suluhu Havutse Imvururu Zikomeye

Yandtswe na Umwanditsi wa Taarifa

Taarifa is a Rwandan News Platform telling true stories by delivery quick, in-depth and exclusive news on Social, Political, and Economic issues.

  • +250788316164
  • +25078457033
  • info@taarifa.rw
  • taarifarwanda@gmail.com
Facebook Twitter Youtube Instagram Flickr Tiktok

Mu Rwanda

  • Politiki
  • CHOGM-2022
  • Umutekano
  • Ubukungu

Mu Mahana

  • Mu Mahanga

Mu Mahana

  • Imikino
  • Imyidagaduro

Indimi

English

Francais

© 2015-2023 Copyright Taarifa.rw | All rights reserved.

  • Advertise
  • About Us
  • Contact
  • Privacy Policy
  • Terms & Conditions
Go to mobile version
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?